issa
Ibyo wamenya kuri Album ‘SWAG’ ya Justin Bieber

Jul 12, 2025 - 09:22
 0

Mu gihe cy’imyaka ine adashyira hanze album, Justin Bieber kuri iyi nshuro yashyize hanze zimwe mu ndirimbo zigize album ya karindwi yise’SWAG’. Yaherukaga iyitwa’Justice’yagiye hanze mu 2021.

Album’SWAG’ igizwe n’indirimbo 21 ikaba ifite iminota 51. Iriho abahanzi nka;Gunna, Cash Cobain, Sexyy Red na Mk.gee. Yakozwe na Def Jam Recordings ikaba iri mu njyana ya Pop. Album ya Justin Bieber yubakiye ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo urushako rw’igihe kirekire rwagenze neza,ubwamamare n’inshingano za kibyeyi ku mugabo. Yahisemo izina ‘SWAG’ abikomoye ku ijambo ‘SWAGGER’ ryaherukaga gukoreshwa n’umwanditsi witwa William Shakespeare.

Iri jambo Justin Bieber, yarifashe bitewe n’umutoza wamukoreshaga mu myitozo ngororamubiri’Gym’witwa Ryan Good bahimbaga ‘The Swag coach’. Uwo mutoza batandukanye mu 2011 ariko nyuma mu 2013 Justin Bieber yaje gutangaza ko uwo mugabo yatabarutse. Rero Justin Bieber yahisemo gukoresha iryo zina mu kwiyibutsa ibihe bya mbere akinjira mu isi y’ubwamamare.

Album yakozweho n’abahanga mu gutunganya indirimbo barimo, Indie darlings Dijon na Mk.gee. Justin Bieber w’imyaka 31 y’amavuko yatangiye kwamamara afite imyaka 15 y’amavuko ari nabyo biri mu byamugoye.

Album ya Justin Bieber isozwa n’indirimbo ya Gospel yise’Forgiveness’yanditswe na Rick Founds,yaririmbwe n’umuvugabutumwa unabivanga no kuririmba witwa Marvin Winans. Ni indirimbo yanditswe mu 1989, icyo gihe yitwaga  Lord, I Lift Your Name on High’yagiye iririmbwa n’abahanzi batandukanye mu ndimi zitandukanye mu myaka yo hambere.