issa
Bebe Cool aremeranya n'abishyuye akayabo Diamond Platnumz

May 28, 2025 - 14:29
 0

Bebe Cool yagize icyo avuga ku bijyanye n'uburyo Diamond Platnumz yishyuwe akayabo mu gitaramo cya Coffee Marathon, aho Eddy Kenzo we yagaragaje ko yababajwe n'uko abahanzi bo muri Uganda barutishijwe cyane Diamond Platnumz wo muri Tanzania.

Nk'uko bivugwa, Diamond Platnumz ngo yaba yarishyuwe agera kuri miliyoni 750 z'amashilingi Uganda (arenga miliyoni 240 Rwf), ibintu byababaje bamwe mu bahanzi bo muri Uganda nka Eddy Kenzo, bumva ko barenganyijwe.

Mu gusubiza kuri ibi bibazo, Bebe Cool yavuze ko aba bahanzi bakwiye guhindura imyumvire, agira inama abahanzi by'umwihariko nka Eddy Kenzo, yavuze ko byose bishingira ku buryo uganira n'abagutumiye ndetse nibyo utanga ku bakunzi b'umuziki.

Bebe Cool agira icyo avuga kuri Eddy Kenzo yagize ati "Ibyo Eddy yavuze ni ibye bishingiye kuko abyumva, ariko nka murumuna wanjye, ndashaka gukoresha ubunararibonye bwanjye nkigisha aba bahanzi bato, uko bikorwa n'impamvu, yo kuvuga ibintu runaka cyangwa ntubivuge mu gihe runaka."

Bebe Cool asanga abahanzi bo muri Uganda bakwiye kumenya uko baganira n'abategura ibitaramo 

Bebe Cool agaruka ku gitekerezo cye yavuze ko abahanzi mpuzamahanga bashobora guhembwa amafaranga menshi, ashimangira ko bitaba ari ukwirengagiza abandi, ahubwo biterwa n’uko baganira n'abategura ibitaramo ndetse n’agaciro bahabwa.

Yagize ati "Ndabyibuka neza igihe twajyaga kuganira n’ishyaka rya NRM ku mushinga wa Tubonga Nawe. Byaragaragaraga ko amafaranga nasabye yari menshi cyane, Perezida yarambwira ati: 'niba ushoboye kubikora kandi binahura n'izina ryawe, urayahabwa."

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com