
Tyrese Gibson aratangaza ko yazinutswe abagore
Umuhanzi akaba n'umukinnyi wa filime w'Umunyamerika Tyrese Gibson, aratangaza ko atazongera gukunda no kwizera abagore nyuma y'uko uwo bashakanye yamusize iheruheru nyuma yo guhabwa gatanya.
Tyrese Gibson yatandukanye n'umugore we Samantha Lee mu 2020 nyuma y'uko bari barashyingiranwe mu 2017 ariko bagatanukanye ku mpamvu z'uko hari ibyo batumvikanyeho.
Tyrese avuga ko gatanya yabo yabaye nk'ubucuruzi kuko umugore yamutwaye kimwe cya kabiri cy'imitungo yari atunze, kandi buri kwezi akaba amwishyura ibihumbi $10 byo kwita ku mukobwa wabo babyaranye.
Ati "Uwari umugore wanjye yatwaye ibirenze kimwe cya kabiri cy'umutungo wanjye muri gatanya. Ntabwo nakongera kwizera abagore kuko igihe nabizeye natakaje buri kimwe nari narakoreye. Ntabwo nakongera gukunda no kwizera abagore narimwe kuko narize."
Uyu mugabo agira inama abagabo yo kwigira ku nkuru ye bakirinda kuba bakiyegurira abagore mu rukundo, kuko ashimangira ko kugera magingo aya hatashira amasaha 24 atarize kubera ibikomere yatewe n'umugore we.