
Umujyi wa Kigali wasobanuye ingaruka zasizwe n'imvura imaze iminsi igwa umusubirizo
Umujyi wa Kigali, wavuze ko imvura imaze iminsi igwa yangije amazu ndetse inatwara ubuzima bw’abantu.Iyi mvura yaguye kuva 10 kugeza ku ya 13 Mata 2025, umujyi wa Kigali wasobanuye ko yatwaye ubuzima bw’abantu babiri, ihungabanya urujya n’uruza ndetse isenya inzu 27.
Muri izo nzu zangiritse harimo 8 zo mu Karere ka Nyarugenge, 12 zo mu Karere ka Kicukiro na 7 zo mu Karere ka Gasabo.
Dusengiyumva Samuel, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, yagaragaje ko mu bantu bapfuye harimo uwatwawe n’umuvu undi wagwiriwe n’urukuta bityo ko abantu bakwiye kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga n’ibyabazanira ibyago mu bihe by’imvura.
Yagize ati: “Hari umuntu watwawe n’amazi muri ruhurura; hari n’undi urukuta rwe rwaguyeho tukaba dukomeje gufatanya n’abaturage kugira ngo abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga bimuke ariko tunabakangurira kwirinda kuvogera za ruhurura n’ahandi hari amazi aba agenda ari umuvu hari igihe aba arimo imbaraga nyinshi bikaba byatuma utwara abantu.”
Umujyi wa Kigali , washimye abafashe ingamba zo kwirinda muri ibi bihe by’imvura ariko yibutsa ko bakwiye gukomeza izo ngamba; bagasibura inzira z’amazi n’abubaka bagakurikiza amategeko agenga imyubakire