Huye: Hari abinubira urusaku ruturuka mu tubari mu mpera z’Icyumweru
Bamwe mu baturage baturiye utubari two mu Mujyi wa Huye bavuga ko mu mpera z’icyumweru badasinzira, kubera urusaku n’induru bituruka muri utwo tubari kuva ku wa gatanu, ku wa gatandatu no ku cyumweru.
Ubwo UKWELITIMES yasuraga tumwe muri utwo tubari, dutandukanye two muri uwo Mujyi wa Huye twahasanze ingeri z’abantu batandukanye, urubyiruko ndetse n’abakuze baba bahasohokeye, ubona ko bishimye, bamwe babyinira ahazwi nko muri club, abandi baririmba ari nako indangururamajwi zivuga cyane.
Nyamara bamwe mu baturage baturiye utwo tubari bavuga ko babangamirwa cyane n’urwo rusaku rukababuza gusinzira, kandi ari cyo gihe kiza baba bafite cyo kuruhuka nyuma y’uko baba bagize imirimo itandukanye kuva ku wa mbere kugera ku wa gatanu.
Umuturage utuye muri uwo Mujyi wa Huye, akaba aturanye na kamwe muri utwo tubari, Nshimyumukiza Eliazael, avuga ko we n’umuryango we buri gihe mu mpera z’icyumweru bagorwa no kubona ibitotsi, kandi ari cyo gihe kiza baba bafite cyo kuruhuka.
Yagize ati “Dufite abana bato, iyo weekend igeze barara barira kubera urusaku rw’imiziki n’induru ziba ziva muri tuno tubyiniro. Twabanje kugira ngo ni uburwayi bafite, ariko umugore wanjye yigeze kujya gusura iwabo ku wa gatanu, uwo munsi ararayo, ambwira ko umwana muto bari bajyanye yaraye neza nta kibazo. Ubwo yagarukaga mu rugo rero ku wa gatandatu, uwo mwana yongeye kurara arira kubera urwo rusaku rutugeraho ari rwinshi.”
Uyu mugabo usanzwe acururiza muri uwo Mujyi wa Huye akomeza avuga ko usibye kuba urwo rusaku rugira ingaruka ku bana be, na we n’umugore we babangamirwa ndetse bakanagorwa no kubona ibitotsi.
Ati “Nanjye n’umugore turabangamiwe, kubera ko tuba twiriwe ducuruza kuva ku wa mbere kugeza ku wa gatanu. Ubwo rero weekend ni wo mwanya mwiza tuba dufite wo kuruhuka, ariko ntabwo bitworohera kuruhuka nk’uko bikwiye kubera urwo rusaku ruba rutatworoheye. Uragirango uryame ukumva urusaku n’induru biriyongereye, ibitotsi bikabura gusinzira bikanga, noneho hakiyongeraho no kurira kw’abana, umuntu akaba nk’umusazi.”
Tuyizeza Agnes ukorera akazi ko kudoda muri uwo Mujyi wa Huye, akaba anaturaniye n’utwo tubari, na we avuga ko amaze igihe aribwa n’umutwe kubera urwo rusaku ruba ruturuka muri utwo tubari.
Yagize ati “Ubu maze igihe kinini ndibwa n’umutwe, ndajya ku mashini ngo ndode nkumva umutwe uranyishe. Ndibwa n’umutwe cyane kandi uterwa n’urusaku ruva muri tuno tubari, kubera ko bageza saa munani bagikora, babyina ndetse bongera umuziki w’amajwi ya radiyo zabo.”
Ku rundi ruhande, hari bamwe bavuga ko nubwo utwo tubari hari abo tugiraho ingaruka, ariko nanone hari benshi dutunze mu mibereho yabo ya buri munsi. Umuzamu witwa Turikubwabo avuga ko we abayeho neza kubera ko utubari turiho kandi dukora, bityo ko tudakwiye gufungwa kuko hari abo tugiraho ingaruka.
Yagize ati “Akazi kanjye ni ubuzamu bwo gucungira umutekano akabari, ariko imibereho yanjye imeze neza kubera ko ako kabari gakora neza. Yego rwose hari benshi babangamirwa n’urusaku ruba ruhaturuka, ariko mbona umuti utaba kudufunga, kubera ko natwe tubayeho kubera utwo tubari. Imibereho yacu rwose yabura icyerekezo.”
Umukobwa ukorera muri kamwe mu tubari two muri uwo Mujyi, utifuje gutangaza amazina ye, avuga ko na we atunzwe n’akazi ko mu tubari, bityo ko kurara bakora ari byo bibaha amafaranga, kuba bafunga rero mu masaha ya nijoro byabangiriza akazi.
Ati “Muri weekend ni ho tuba duteganya gukorera amafaranga menshi, kandi twese abakora aha nk’abakozi dutunzwe n’amafaranga ava muri kano kabari kubera igisope dukora muri weekend. Kuba twafunga rero byagira ingaruka zikomeye cyane kuri benshi. Ahubwo numva aho gufunga muri ayo masaha tuba dukoreramo amafaranga menshi, habaho uburyo bwo kugabanya umuziki, nubwo na byo byica igisope.”
Ubwo twageragezaga kuvugisha ubuyobozi bw’Akarere kuri iki kibazo ntibyadukundiye, bityo iyi nkuru tukaba tuzayigarukaho igihe icyo ari cyo cyose tuzaba tubonye ubuyobozi.


Kinyarwanda
English
Swahili









