issa
Trump yasubijeho igihano cy’urupfu muri Washington DC

Sep 26, 2025 - 14:49
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yemeje iteka risubizaho igihano cy’urupfu mu murwa Mukuru, Washington DC, avuga ko ari kugira ngo hagabanywe ubwicanyi bukomeje kwiyongera muri uyu Mujyi.

Iri teka risubizaho igihano cy’urupfu mu murwa Mukuru, Washington DC, ryemejwe 25 Nzeri 2025.

Trump avuga ko ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri Washington DC, bimaze kwiyongera ndetse hakwiye kujyaho uburyo bukakaye bwo kubugabanya.

Iri teka risaba Minisitiri w’Ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pam Bondi, n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ubutabera gushyira mu bikorwa iki gihano mu gihe hagaragaye ibimenyetso k’ukekwa.

Trump yagize ati “Wica umuntu, cyangwa wica umupolisi, cyangwa undi muyobozi, na we uhita ukatirwa urwo gupfa. Ndizera ko ibyo bitazongera kuba kuko nta cyumweru gushira ngo ikindi gitahe nta bwicanyi bubaye.”

Iri tegeko ryemera igihano cy’urupfu ryari ryarakuweho mu 1972 ndetse ubwo bashakaga kurigarura mu 1992 muri referandumu abaturage batoye barirwanya, kuva icyo gihe rikaba ritagikoreshwaga.

Kugeza ubu muri Amerika, leta 27 muri 50 ni zo zikoresha igihano cy’urupfu gusa Trump ashaka ko leta zose zakongera gukoresha iri tegeko, dore ko aherutse gusabira icyo gihano umuntu wishe umunyamakuru w’Umunya-Ukraine ndetse n’uherutse kwica Charlie Kirk.