Abepisikopi Gatolika mu Rwanda batanze ubutumwa bwishimira itorwa rya Papa mushya
Abepisikopi Gatolika y’u Rwanda, bashyize hanze itangazo rishishikariza abakirisitu bayo gushima Imana ku bwo kuba yabahaye Umushumba mukuru usimbura nyakwigendera Papa Francis.
Ubuyobozi bw’iyi kiliziya, buvuga ko Nyirubutungane Lewo XIV [Robert Prevost] wasimbuye Francis uherutse kwitaba Imana, bwamwishimiye kuko bamuhawe n’Imana.
Ni itangazo ryashyizweho umukono na Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri akaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, rivuga ko “Abepiskopi Gatolika mu Rwanda turashimira Imana yaduhaye umusimbura mushya wa Petero Intumwa, Nyirubutungane Papa Lewo XIV.”
Rikomeza rigira riti “Turashimira kandi Abapadiri, Abiyeguriyimana n’Abakirisitu hirya no hino bishyize hamwe bagasenga basaba Roho Mutagatifu ngo amurikire Abakaridinali bari bakoraniye mu Nama yabo yo gutora Papa mushya.”
Iri tangazo ryaje nyuma y’uko kuri uyu wa Kane taliki 8 Gicurasi 2025, i Vatican habereye igikorwa cyo gutora Papa, cyarangiye hatangajwe ko Robert Prevost ari we wahise ahabwa izina ry’Ubushumba rya Lewo XIV.
Kiliziya Gutulika mu Rwanda, yaboneyeho gusaba abakristu bose gusenga bashima Imana banasabira Papa mushya kuzasohoza ubutumwa bwe neza.
Mu rwego rwo gukomeza gushimira Imana no gusabira Papa mushya, Musenyeri Vincent Harolimana, avuga ko kuri iki Cyumweru cy’Umushumba mwiza, tariki ya 11/05/2025, hateganyijwe Igitambo cy’Ukarisitiya kizaturirwa kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera, ubwo hazaba hasomwa misa yo gushimira Imana ku rwego rw’lgihugu.


Kinyarwanda
English
Swahili









