Maroc n'u Rwanda mu bufatanye bwo kongerera ubushobozi abacunga abagororwa
Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) n’Urwego rushinzwe amagereza muri Maroc (DGAPR) basinye amasezerano mu bijyanye no kugorora.
Ni amasezerano yasinywe mu gihe Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, yari yitabiriye ubutumire bwa mugenzi we wo muri Maroc, DG Mohamed Salah Tamek.
Ubu butumire bwari bugamije guteza imbere umubano w’inzego zombi.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, CSP Hillary Sengabo, yavuze ko ishyirwa ku mukono ry’aya masezerano ryitabiriwe n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Umutoni Shakilla, ku wa Kabiri tariki 16 Nzeri 2025 ndetse agamije guhugurana no kungera ubushobozi abakozi mu gucunga abagororwa n'ibindi.
Yagize ati: “Amasezerano yasinywe hagati ya DGAPR na RCS agamije guhana amahugurwa, kubaka ubushobozi bw’abakozi mu gucunga abagororwa n’umutekano wabo mu Igorora.”
CSP Sengabo, yavuze ko mu masezerano yasinywe harimo no guhana ubumenyi mu nzego zitandukanye nko gutegura agiye kurangiza ibihano gusubira mu buzima busanzwe.
Kuva mu 2016, u Rwanda na Maroc byifatanya mu ishoramari mu buhinzi no mu bijyanye n’imiti, inganda, ingufu ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo.
Ku rundi ruhande mu bufatanye u Rwanda rufitanye na Maroc harimo guteza imbere urwego rw’ububinzi, binyuze mu gusangira ubunararibonye no kohererezanya impuguke, gufatanya mu gufata neza amazi no kuhira imyaka, kongera ishoramari no koroshya itangwa ry’inguzanyo mu buhinzi, n’ishoramari mu kubaka uruganda rukora ifumbire ijyanye n’ubutaka bw’u Rwanda.
U Rwanda na Maroc, ni ibihugu bifitanye umubano mwiza ushingiye kuri za Ambasade n’ubufanye mu nzego zitandukanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









