issa
Samsung igiye gukora telefone izingwa inshuro eshatu

Dec 2, 2025 - 16:22
 0

Sosiyete y’Ikoranabuhanga ya Samsung yateguje ‘Galaxy Z TriFold’, telefone igezweho izingwa inshuro eshatu.

Biteganyijwe ko iyi telefone izashyirwa ku isoko ku tariki 12 Ukuboza 2025.

Iyi telefone ikoze mu buryo nk'ubu yari imaze umwaka ishyizwe ku isoko na sosiyete y’Abashinwa ya Huawei.

Iyi telefone ya Galaxy Z TriFold ifite ikirahure cya pouse 10. iteganyijwe ko izabanza gushyirwa ku isoko ryo muri Koreya y’Epfo aho izaba igura 2.443 $, ni ukuvuga inshuro ebyiri ugereranyije n’ibiciro bya iPhone 17 iheruka gushyirwa hanze.

Samsung yatangaje ko iyi telefone itandukanye n’izindi kuko itakorewe gucuruzwa ku bantu benshi. Kugeza ubu iboneka mu ibara ry’umukara gusa, ikagira uburemere bwa garama 309, naho umubyimba ni santimetero 0,5.

Amakuru avuga ko yifitemo ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) ishobora gukoreshwa igihe nyirayo ayikoresha cyangwa akoresha camera yayo.

Dec 2, 2025 - 20:36