issa
Uganda: Frank Gashumba yerekanye uwo bagiye gushyingiranwa

May 15, 2025 - 13:33
 0

Kugeza ubu muri Uganda inkuru iri kuvagwa cyane, ni uko Frank Gashumba yerekanye uwo bagiye gushyingiranwa.

Umunyemari akaba n'umusesenguzi mu bya politiki, Frank Gashumba, yerekana uwo bagiye gushyingiranwa nyuma y'igihe kirekire nta mugore afite.

Kuva yatandukana n'umugore babyaranye umukobwa we Sheila Gashumba, uyu mugabo ntiyakundaga gushyira hanze ubuzima bwe bw'urukundo, gusa kuri iyi nshuro yerekanye uwo bagiye kurishinga witwa Patience Mutoni Malaika.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 15 Gicurasi 2025, nibwo bakoze ibirori bya gakondo, Frank Gashumba yerekwa ababyeyi b’umugeni we.

Frank Gashumba agiye gushyingiranwa na Patience Mutoni Malaika

Frank Gashumba unakomoka mu Rwanda asanzwe amenyerewe cyane mu kugaragaza ibitekerezo bye mu bikorwa bya politiki, ndetse akaba azwi cyane no mu myidagaduro biturutse no ku mukobwa Sheila Gashumba ufite izina rikomeye muri uru ruganda.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Uganda: Frank Gashumba yerekanye uwo bagiye gushyingiranwa

May 15, 2025 - 13:33
May 15, 2025 - 13:42