Romeo Ngarambe yabaye Umuyobozi Mukuru wa CMA
Romeo Ngarambe yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, CMA, mu gihe rukomeje gushyira mu bikorwa gahunda zo kubaka isoko ritajegajega, riha bose amahirwe y’ishoramari rirambye kandi rikagira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya CMA, Marc Holtzman, yatangaje ko Ngarambe afite uburambe bw’imyaka irenga 13 nk’umuyobozi mu bijyanye n’imari n’ishoramari ku rwego mpuzamahanga, akaba afite ubushobozi bwo guteza imbere ubucuruzi, imikorere y’amasoko y’imari n’imigabane no gutanga inama mu by’imari.
Holtzman yavuze ko Ngarambe "afite ubunararibonye mu gutegura ingamba mu by’imari, gushimangira imiyoborere myiza no gushyiraho ibipimo by’imikorere bihuye n’intego z’ibigo, ari na ko yubahiriza amahame yo hejuru ajyanye n’iyubahirizwa ry’amabwiriza."
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko Ngarambe afite ubushobozi budasanzwe mu kuyobora amatsinda akorera hamwe mu nzego zitandukanye gutanga isesengura ku makuru rifasha abafata ibyemezo ku rwego rwo hejuru, kubaka ubufatanye bw’ingenzi no kunoza imikorere mu bihe bisaba guhanga ibisubizo kandi byita ku bakiliya.
Mbere yo kugirwa Umuyobozi Mukuru wa CMA, Ngarambe yari mu myanya y’ubuyobozi bukuru mu rwego rw’imari ku rwego mpuzamahanga muri Corning Inc., aho yari ashinzwe igenamigambi ry’ingengo y’imari, iteganyabikorwa ry’imari, raporo z’imari, isesengura ry’ishoramari n’ikorwa ry’ingamba z’imiyoborere mu bikorwa bitandukanye.
Ngarambe yanabaye Senior Business Risk Consultant muri Deloitte & Touche LLP, aho yari afite inshingano zijyanye n’amasoko y’imari n’imigabane ndetse no gutanga inama, harimo igenzura ryimbitse ry’ishoramari, isesengura ry’imiterere y’inguzanyo n’imari, n’ibikorwa byo kurengera inyungu z’abashoramari.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu ibaruramari yakuye muri Binghamton University, ndetse n’impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu Buyobozi bw’Ubucuruzi yakuye muri Toccoa Falls College. Ni n’umunyamwuga wemewe mu micungire y’imishinga.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Finance akaba n’Umuyobozi Wungirije w’Inama y’Ubuyobozi ya CMA, Hortense Mudenge, yavuze ko kuba Ngarambe abaye Umuyobozi wa CMA ari intambwe nziza.


Kinyarwanda
English
Swahili









