issa
Musanze: Bari mu gihirahiro nyuma yo gutegekwa kwimuka aho bamaze imyaka 25  batuye

Dec 8, 2025 - 10:20
 0

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Mugara, Akagari ka Kigombe mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze, baravuga ko bari mu gihirahiro nyuma yo kubwirwa ko bagomba kwimuka nta ngurane bahawe kubera ko bubatse mu gice cyagenewe ubuhinzi.

Aba baturage bavuga ko bari mu gihirahiro kubera ko uwo Mudugudu batuyemo bawumazemo imyaka 25 ndetse hakaba hari n'abawumazemo irenga iyo.

Bavuga ko hari n'abandi baturage bahimuriwe bakuwe mu manegeka mu kwirinda ko hari gushyiraga ubuzima bwabo mu kaga.

Muri aba baturage harimo abahimuriwe bavuye mu kibaya cya Mugara cyari cyugarijwe n’umutekano muke w’Abacengezi.

Umwe mu bagore bamaze imyaka irenga 20 muri Mugara, avuga ko atumva impamvu yasabwa gusenya ahantu aheruka guhabwa uburenganzira bwo kubaka.

Yagize ati " Naguze ubutaka hano, bampa uruhushya rwo  kubaka. None baratubwira ngo dusenye tutazi aho tujya. Si twe twahisemo kuhaza, ni ubuyobozi bwatwirukanye mu gishanga ngo hatari umutekano. None se mu by’ukuri turajya hehe, kandi ko nta buryo mfite bwo kwimuka cyangwa ngo nongere nubake indi nzu?”

Undi waje gutura muri Mugara mu myaka 10 ishize, avuga ko kuvuga ko Mugara itagenewe guturwa bitumvikana na gato kuko serivisi z’ibanze zose bahaherewe, ari ikimenyetso kigaragaza ko hakwiye guturwa.

Yagize ati "Amashanyarazi arahari, ishuri bararitwegereje, imihanda icamo. None batubwira ngo aha ntihagenewe guturwa? Nibaza ko ubuyobozi bushobora kuba bwaritiranyije kiriya kibaya cya Muguri cyagenewe guhingwa na twe tukaba tubigendeyemo, none bakaba bashaka ko duhora mu gihirahiro. Turasaba ibisobanuro bifatika, kandi bakadufasha kubona aho twazaba.”

Umusaza w’imyaka 64 wavukiye muri aka gace, avuga ko kumusaba gusenya inzu ye ari ukumubuza  uburenganzira bwo kubaho, mu nzu ye atuje.

Yagize ati “Maze imyaka 64 ntuye hano. Abana banjye barashatse; basigaye bakodesha kuko babujijwe kubaka mu masambu yacu ya gakondo. Abandi barara mu kirambi. None ngo dusenye nta ngurane? Ubu se turajya he? Nta n’umurongo batweretse, nibura ngo tuwugendereho turebe uko tuzabaho mu minsi iri imbere.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien, yavuze ko atari abaturage bose batuye muri uwo Mudugudu basabwe kwimuka, ahubwo ari imiryango 22 yubatse mu gice cyagenewe ubuhinzi nta byangombwa byo kubaka ihawe.

Ati "Ni byo, mu Mugudugu wa Mugara hari imiryango 22 yubatse inzu zitagira ibyangombwa kandi mu gice cyagenewe ubuhinzi, ni yo igomba kuzakuraho inzu zayo. Abatishoboye bazahabwa aho kuba by’agateganyo, naho abakodesha bakomeze gushaka aho baba nk’uko bisanzwe.”

Meya Nsengimana yongeyeho ko ikibazo cy’abubaka mu buryo butemewe cyafatiwe ingamba, asaba abaturage kujya babanza gushaka ibyangombwa kandi bakubaka ahabugenewe