Hagaragajwe ifoto ya Papa Leo XIV izajya ikoreshwa mu buryo rusange bwemewe
Kuri uyu wa Gatanu taliki 16 Gicurasi 2025, urwego rubishinzwe rwatangaje ifoto nshya ya Papa Leo XIV, izajya ikoreshwa ahantu hatandukanye.
Kuri iyo foto bigaragara ko Papa Leo XIV, yambaye ingofero n’imyenda byera, byagenewe Papa gusa, Hejuru y’ikanzu Papa Lewo XIV yambaye, hariho umukufi uri ho umusaraba usize ibara rya zahabu.
Catholicnewsagency, itangaza ko Vatikani yavuze ko ifoto ya Papa itangwa ku buntu kandi bibujijwe gukoreshwa mu bucuruzi cyangwa mu bindi bikorwa bitubahisha kiliziya.
Papa Lewo aherutse gutorerwa kuyobora Kiliziya Gatulika asimbuye Papa Francis wapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe.
Yavuze ko azaharanira ko amahoro agaruka haba muri Ukraine, muri Israel na Gaza n’ahandi hose ku isi.
Niwe Papa wa mbere mu mateka ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Uwo yasimbuye yakomokaga muri Argentine.


Kinyarwanda
English
Swahili









