Ubuzima bw'abirirwa mu mihanda y'i Kigali bakanayiraramo
Iyo utembereye mu Mujyi wa Kigali mu masaha ya nijoro ugenda ahura n'abaturage batandukanye harimo n'ababa biryamiye ku muhanda no ku mabaraza y'amaduka.
Bamwe muri abo baturage baryamira ku muhanda no ku amabaraza y'amaduka yo mu maduka yo mu Mujyi wa Kigali, babwiye UKWELITIMES ko babiterwa n'uko nta bushobozi baba bafite bwo kwikodeshereza inzu.
Bemeza ko bavuka mu Ntara ndetse bahura n'ingaruka zitandukanye zirimo kwicwa n'imbeho nijoro no gufungwa ariko badashobora gusubira iwabo.
Umusore witwa Hirwa Eric, we yagize ati "Ndara hanze pe! kuko sinabona amafaranga yo gukodesha inzu, ubwo se koko wowe hari umuntu wabonye ugera muri Kigali akazayivamo? najya mu Ntara se nkakora iki Koko?"
Yongeyeho ko n'ubwo arara hanze atajya abura icyo kurya.
Ati "Mu cyaro nta buzima buhaba nk'i Kigali kuko n'ubwo ndara hanze nirirwa nihigira ku buryo ntajya mbura icyo kurya."
Kabera Jean Marie Vianey we, yemeza ko n'ubwo arara hanze afite inzu mu Ntara.
Ati "Ku manywa ntwaza abantu imizigo nijoro nkarara, bosi mugitondo yaza akampa 1000 ayo mafaranga niyo ndyamo noneho ayo mba nakoreye ku manywa niyo nohereza mu Ntara agafasha umugore n'umwana."
Yongeyeho ko hari igihe haba imikwabo bakamufunga ariko adashobora gukodesha inzu i Kigali ngo anabone amafaranga yo kurya.
Mugeni Clarisse, we avuga ko arara muri gare ya Nyabugogo cyangwa kwa Mutangana.
Ati "Nijoro nirarira mu tuzu abagenzi baba bicayemo bategereje imodoka cyangwa kwa Mutangana kuko sinabona amafaranga yo gukodesha n'ayo kurya."
Avuga ko we n'abandi bagore bagenzi be barara ku mihanda ingaruka bahura nazo zirimo gufatwa ku ngufu rimwe na rimwe no gufungwa ariko badashobora gusubira mu Ntara bavukamo kuko batabasha guhinga.
THAMIMU HAKIZIMANA


Kinyarwanda
English
Swahili









