issa
Ibiganiro bya Kyiv na Moscow byemeje ko habaho guhererekanya imfungwa n'ubwo guhagarika intambara byanze

May 17, 2025 - 11:53
 0

Mu biganiro biherutse guhuza intumwa z’Abayobozi ba Kyiv na Moscou zemeje  guhana imfungwa z'intambara 1.000 kuri buri ruhande.

Izi ntumwa zahuriye ku wa gatanu mu ngoro ya Dolmabahce ya Istanbul muri Turkiye, aho impande zombi zananiwe kumvikana ku ihagarikwa ry’imirwano hagati ya Ukraine n’u Burusiya.Ni ibiganiro nk’ibyo byari bibayeho, guhera mu myaka isaga itatu (3) ishize bari mu ntambara.

Muri ibyo biganiro, impande zombi ntizashoboye kwemeranya ku guhagarika iyo ntambara yatangiye muri Gashyantare 2022 n’ubu ikaba igikomeje, mu byo bemeranyije harimo gutegura uburyo bwo guhererekanya imfungwa z’intambara.

Buri ruhande rugomba guha urundi imfungwa gihumbi (1000) muri iyo gahunda. Impande zombi kandi, ziyemeje ko zigomba gukomeza ibiganiro.

Itsinda rihagarariye u Burusiya muri ibyo biganiro ryari riyobowe na Vladimir Medinsky, umujyanama wa Perezida Vladimir Poutine, mu gihe itsinda ryaturutse muri Ukraine ryari riyobowe na Minisitiri w’umutekano, Rustem Umerov.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turkiya Hakan Fidan, ni we wari muri ibyo biganiro nk’umuhuza w’impande zombi.

Aganira n’itangazamakuru, M. Medinsky w’u Burusiya, yagize ati “Twishimiye cyane ibivuye muri ibi biganiro, kandi twiteguye gukomeza kugirana ibiganiro”.

M. Umerov wa Ukraine we yagize ati “Ndatekereza intambwe izakurikiraho ari ugutegura uko hazabaho inama hagati y’Abakuru b’ibihugu byombi, kandi ni yo izaba ari intego yacu”.

Ikinyamakuru Aljazeera cyatangaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yari yasabye ko habaho inama yahuriramo na Perezida Vladimir Poutine, riko ubutegetsi bwa Moscou ntibwigeze bugaragaza ko bushyigikiye icyo cyifuzo cya Perezida wa Ukraine. Hari byinshi impande zombi zitumvikanaho, ibyo ngo bikaba bigomba kwigwaho mbere y’uko ibiganiro by’ubutaha bibaho.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turkiya wari umuhuza muri ibyo biganiro, yabwiye impande zombi ko zifite inzira ebyiri imbere yazo, imwe iganisha ku mahoro n’iganisha ku n’urupfu.

Yagize ati “Inzira imwe izatujyana itugeza ku mahoro, mu gihe indi nzira yo izatugeza ku gusenyuka kurushaho ndetse n’urupfu. Buri ruhande ruzanzura uko rubyifuza, rumenye inzira ruzanyura bijyanye n’amahitamo yarwo”.