issa
Umubare w’intanga ziterwa inka uzikuba inshuro zirindwi, mu myaka itatu iri imbere

Apr 2, 2026 - 08:19
 0

Biteganyijwe ko mbere ya 2030, u Rwanda ruzaba rushobora gutanga intanga z’inka ibihumbi 840, bivuye ku ntanga ibihumbi 120 zitangwa uyu mwaka.

Ni imihigo biteganyijwe ko u Rwanda ruzayesa binyuze mu ngamba zinyuranye zafashwe zo kongera umusaruro harimo gahunda yo kongera ibimasa by’icyororo biva mu mahanga.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, ibimasa 10 bifite igiciro cya Miliyoni 20 kuri buri kimasa byageze mu Rwanda mu gihe ibindi bimasa 20 biri mu nzira, kandi uyu mwaka.

Ibi bizatuma u Rwanda ruzaba rugize ibimasa 60 ndetse ibi byose bikazajya byororerwa muri RAB sitasiyo ya Songa ndetse akaba ari naho intanga zizajya zitunganyirizwa.

Biteganyijwe ko intanga zitanga inyana, zizava ku bihumbi 5, zigere ku bihumbi 8. N’ubwo n’izindi ntanga zishobora gutanga inyana, cyangwa ikimasa, ariko ubu bwoko buvugwa bw’intanga zitwa "izitanga inyana", ni izo u Rwanda ruvana hanze zarakozwe zigenewe gutanga inyana. Ibi bizigira intanga zidasanzwe.

Iyi ni gahunda Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena.

Minisitiri Ndabamenye, yavuze ko hari na gahunda yo kongera imisemburo ’Hormones’ zikoreshwa mu kurindisha inka.

Mu byo Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagarutseho nuko harimo hubakwa uruganda ruzajya rubafasha kubika intanga kugira ngo zitangirika rukazaza rwunganira ibindi byuma bibiri byari bisanzwe bikora ako kazi.

Yagize ati “Mu ngengo y’imari ya 2026-2028 hazagurwa ibindi byuma bibiri kimwe kijyanwe mu karere ka Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, ikindi kizajyanwe mu karere ka Karongi mu ntara y’Iburengerazuba ."

Ku ntanga itanga icyororo cy’ibimasa umworozi yishyura 500frw kuko aba yunganiwe na Leta, mu gihe ku ntanga z’icyororo cy’inyana aborozi bazajya bishyura Frw 10000.

Yavuze ko nta mworozi n’umwe wakwanga kugura intanga kandi azi ko arimo ashaka icyororo cy’inyana.

Minisitiri Dr Ndabamenye yavuze ko Leta izakomeza gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo bigaragara mu bworozi kugira ngo ubworozi bukomeze gutera imbere. 