issa
Min. Nduhungirehe arashinja umugore wa Habyarimana kugoreka nkana amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Feb 2, 2026 - 18:45
 0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye bikomeye ikiganiro Agathe Kanziga, wahoze ari umugore wa Perezida Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda, aherutse kugirana na Willy Kabera, agishinja kuba cyuzuyemo ikinyoma, ubugome n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Iki kiganiro cyatambutse kuri chaîne ya YouTube yitwa Mémoire Habyarimana Officiel, aho Kanziga yagarutse ku buzima bwe nk’umugore wa Perezida, ku rupfu rw’umugabo we ndetse n’imibereho ye mu buhungiro.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iki kiganiro cyatambutse mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi, ari igikorwa kigamije gusonga abarokotse no gukomeza guhakana amateka.

Yagize ati: “Mu gihe u Rwanda rwitegura #Kwibuka32, ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bikomeje gufata indi ntera, by’umwihariko bituruka i Paris. Urugero, iki kiganiro cyahaye ijambo uwahoze ari Madamu wa Perezida, Agathe Kanziga, cyakozwe na Willy Kabera, ni isonga ry’ikinyoma n’ubugome bukabije.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kiriya kiganiro cyagerageje gusobanura amateka ya vuba y’u Rwanda gishingiye ku bitekerezo by’umupfakazi wa Habyarimana, nyamara na we akekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yanenze cyane Kanziga kuba ntacyo yigeze avuga ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi hagati ya 1959 na 1964, ndetse no ku bwicanyi bwo ku Gikongoro bwo mu 1963, mu gihe uwo yaje gushakana na we, Habyarimana, yari asanzwe ari mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu.

Yagaragaje kandi ko atigeze agaruka ku itotezwa ry’Abatutsi ryabereye mu mashuri muri Gashyantare 1973, ubwo Habyarimana yari Minisitiri w’Ingabo, akaba yari umwe mu bafite uruhare muri ibyo bikorwa.

Minisitiri Nduhungirehe yanavuze ko Kanziga yavuze ibinyoma ku iyicwa ry’abanyapolitiki bo muri Repubulika ya Mbere, aho yavuze ko byakozwe na Théoneste Lizinde wenyine, bigaragaza ko Perezida Habyarimana yababajwe n’ibyo byaha.

Yagize ati: “Nyamara byagaragajwe neza ko ari Habyarimana ubwe wategetse ubwo bwicanyi, akanategeka ko imiryango y’abo banyapolitiki bishwe yirukanwa ikajyanwa mu ntara bakomokagamo, igahabwa itegeko rikomeye ryo kutazigera ikandagira i Kigali.”

Aya magambo ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yerekana ko Leta y’u Rwanda ikomeje kwamagana ibikorwa byose bigamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, cyane cyane ibikorwa bikorwa mu bihe u Rwanda n’Isi muri rusange bitegura Kwibuka inzirakarengane zazize ayo mahano.

Feb 2, 2026 - 18:47