Sudan Airways yongeye kugera i Khartoum nyuma y’imyaka itatu y’intambara
Indege y’abagenzi ya kompanyi ya Sudan Airways yageze ku kibuga cy’indege cya Khartoum ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026, iba indege ya mbere ihageze nyuma y’imyaka itatu ibikorwa by’ubwikorezi bwo mu kirere bihagaritswe bitewe n’intambara imaze igihe isenya igihugu cya Sudani.
Ikigo gishinzwe indege za gisivili muri Sudani cyatangaje ko iyi ari “indege y’amateka”, kikavuga ko igaragaza intambwe ikomeye mu kugarura ibikorwa remezo by’igihugu. Abategetsi b’iki gihugu bashimangiye ko iki gikorwa gifite ubutumwa bukomeye bwo koherezwa ku mahanga, cyane cyane ku baterankunga mpuzamahanga, bwerekana icyizere cyo gusubira ku murongo.
Iyo ndege yakoze urugendo ivuye mu mujyi wa Port-Soudan, uherereye ku Nyanja Itukura, igana ku kibuga cy’indege cya Khartoum, nk’uko byemejwe n’itangazo ryasohowe n’Ikigo gishinzwe indege za gisivili. Muri iyo ndege harimo Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Kamil Idriss, n’abandi bayobozi, nubwo umubare nyawo w’abagenzi bari bayirimo utatangajwe.
Umuyobozi mukuru w’icyo kigo yavuze ko uku kuhagera kw’iyo ndege ari ikimenyetso cyo “gusubukura ku mugaragaro ibikorwa by’ikibuga cy’indege cya Khartoum”, cyari cyarahagaritse imirimo kuva intambara yatangira muri Mata 2023, ihuza ingabo za Leta n’abarwanyi ba Forces de Soutien Rapide (FSR).
Mu Kwakira 2025, hari hageragejwe kwakira indi ndege kuri icyo kibuga, ariko byahise bikurikirwa n’ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byagabwe n’ingabo za FSR, bituma ingendo zo mu kirere zongera guhagarikwa kubera impungenge z’umutekano.
Kugeza ubu, nta makuru aratangazwa ku zindi ngendo zo mu kirere ziteganyijwe imbere mu gihugu cyangwa ku gihe ingendo mpuzamahanga zishobora gusubukurwa ku kibuga cy’indege cya Khartoum, ariko iyi ntambwe ifatwa nk’itanga icyizere gishya ku hazaza h’ubwikorezi bwo mu kirere muri Sudani.


Kinyarwanda
English
Swahili









