Perezida Trump n'umugore we bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis
Ku wa mbere, Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko we n’umugore we Melania Trump, bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis i Roma .
Ati: "Jye na Melania tuzajya gushyingura Papa Fransisko, i Roma. Dutegereje kuzaba duhari!”
Mu rwego rwo guha icyubahiro nyakwigendera Papa Francis, Trump yategetse ko amabendera azamurwa kugeza muri kimwe cya kabiri mu nyubako rusange n’ikibuga rusange ku munsi w’ishyingurwa rya Papa Fransisko.
Papa Francis, azashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu, nyuma y’uko umurambo uzimurirwa muri Basilika ya Mutagatifu Petero ku wa Gatatu saa tatu za mu gitondo (9:00 AM).
Abakuru b’ibihugu batandukanye bababajwe n’urupfu rwe, ndetse abenshi batanze ubutumwa bwo kwihanganisha Kiliziya Gatulika by’Umwihariko.


Kinyarwanda
English
Swahili









