Abangavu baterwa inda biyongereye bagera ku 8% bavuye kuri 5% mu 2020
Ibi yabitangaje ku wa 23 Gashyantare 2026, na Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, ubwo yatangizaga ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye ku burenganzira bwa muntu no ku ngaruka z’inda ziterwa abangavu ku burenganzira bw’umwana no gufasha urubyiruko kugira uruhare mu kwirinda no gukumira inda zitateganyijwe.
Ubushakashatsi bwa karindwi ku bwiyongere n’ubuzima bw’abaturage, DHS 7, bw’umwaka wa 2025 bwagaragaje ko abangavu baterwa inda biyongereye bakagera kuri 8% bavuye kuri 5% mu 2020.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bangavu bari hagati y’imyaka 15 na 19, aho aba 19 babarwa ari ababyaye batarageza imyaka y’ubukure mu myaka itanu ishize.
Ni muri urwo rwego, ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa Muntu mu Rwanda (OHCR), iyi Komisiyo yateguye ubu bukangurambaga mu mashuri yisumbuye yo mu Turere icyenda ari two Nyabihu, Ngororero, Rutsiro, Kamonyi, Huye, Gakenke, Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro.
Abiga muri aya mashuri bigishwa uburenganzira bw’umwana n’uruhare rw’abanyenyuri mu gukumira no kurwanya icyo kibazo.
Perezida wa NHCR, Umurungi Providence yagize ati “Zimwe mu mpamvu zituma imibare y’abana b’abangavu baterwa inda ziyongera ni ukubera ubukene, amakimbirane mu miryango, ubusinzi n’ibiyobyabwenge, kugendera mu kigare ndetse no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere.”
Yagaragaje ko inda ziterwa abangavu ziri mu bibazo bikibangamiye uburenganzira bw’abana b’abakobwa mu Rwanda, kuko iyo bazitewe bituma bata amashuri bikaba byatuma ahazaza habo hangirika.
Yakomeje avuga ko gukangurira urubyiruko binyuze mu mashuri uburenganzira bwabo ari imwe mu nzira z’igenzi zo kurandura iki kibazo burundu.
Muri ubu bukangurambaga, Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yanatangaje ko ubukene, amakimbirane mu miryango no kutagira amakuru ku buzima bw’imyororokere biri mu bigikomeje gutiza umurindi inda ziterwa abangavu mu Rwanda.
Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yashimye iyi komisiyo yabateguriye iki kiganiro.
Yagize ati “Ikintu navuga ko nigiye muri ibi biganiro ni ukumenya kuvuga ‘oya’ igihe hari umuntu ushatse kumbeshya ngo turyamane. Ikindi nungutse uyu munsi ni ukwirinda kwiyandarika kubera ko akenshi ibyo ni byo bishobora gutuma uterwa iyo nda utateganyije.”
Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu igaragaza ko ubu bukangurambaga buzakomereza mu mashuri makuru na za Kaminuza mu gihe kiri imbere.
Imibare ya Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, yerekana ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu 2024.
Uko iminsi yigira imbere imibare y’abangavu baterwa inda irushaho kwiyongera, ndetse muri rusange abamenyekana ni abatwite bakabyara.
Imibare igaragaza ko mu 2020 abangavu 19.701 batewe inda, mu 2021 bariyongera bagera kuri 23.111, na ho mu 2022 bagera kuri 24.472 mu gihe mu 2023 bagabanyutseho gato bagera kuri 22.055.


Kinyarwanda
English
Swahili









