issa
Tom Close yakubise inkonji Bad Rama 

Tom Close yakubise inkonji Bad Rama 

Feb 24, 2026 - 10:07
 0

Tom Close yibukije abanyarwanda ko uvuga nabi Leta aba yototera umuturage nka kumwe imbeba irya umuhini yototera isuka.

Umuhanzi ubifatanya n'inshingano zo gukorera Leta mu kigo cy'igihugu gishinzwe gutanga amaraso, Tom Close nawe yiyunze ku bari gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kwamagana Bad Rama.

Uyu Bad Rama aherutse kwandagaza Leta y'u Rwanda, Perezida Paul Kagame, Umuryango FPR Inkotanyi n'inzego zose.

Yabikoze abitewe no kwiheba kuko icyo yakozeho cyose cyaramwiyatse, aburira aho abandi baronkeye.

Tom Close rero uzi neza imbaraga byatwaye Leta y'u Rwanda kugirango yubake igihugu mu myaka 32 ishize, yibukije urubyiruko ko"Ntihazagire uhaga itabi ngo akuyobye".

Tom Close mu butumwa yatambukije kuri X yasobanuye ko u Rwanda rwa none rutangarirwa na n'isi ntabwo rwavuye mu ijuru ngo rwiture hasi. Yasobanuye ko rwavuye mu bitambo by'amaraso y'abarwitangiye,hamwe n'ibyuya ndetse n'amajoro yarawe n'abarwo barwubatse.

Uyu muhanzi yibukije abanyarwanda ko uwijunditse ubuyobozi aba atagukunze. Muri rusange buri wese ukoresha imbuga nkoranyambaga akwiriye kurwana intambara kuko izisenya u Rwanda niho ziri guturuka dore ko iz'amasasu zacecekeshejwe.

Tom Close yakubise inkonji Bad Rama 

Feb 24, 2026 - 10:07
Feb 24, 2026 - 10:08