Rurageretse hagati ya Super Manager na MTN Rwanda yishyuza miliyoni 380 Frw
Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza, Gakumba Patrick alias Super Manager yareze sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda aho ayishyuza miliyoni 380 Frw.
Ku wa 15 Mata 2026 Super Manager yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge mu gukurikira urubanza yarezemo MTN Rwanda. Ni urubanza rwabereye mu ruhame ndetse iyo sosiyete yari yunganiwe n’umunyamategeko.
Super Manager yasobanuye ko MTN Rwanda yakoreshaga abantu batazwi. Ati”Ibyamamare bakoresheje ntibarebwe nkanjye. Abanda bose bakoresha baba bafitanye amasezerano”.
Super Manager yifuza ko baganira mu buryo bw’ubwumvikane ntibirirwe biyambaza inkiko. Yavuze ko kuri uwo munsi urubanza rwasubitswe.
Super Manager yasobanuye ko hari amagambo yavuze we akaba ayafata nk’ibihangano ku buryo bayakoresheje batabiherewe uburenganzira.
Amagambo ntabwo aba mu bishyirwa mu bihangano byo mu bw’Ubwenge keretse iyo ari’Brand’ cyangwa se ‘Slogan’ nabwo bikaba byanditse mu kigo kibishinzwe. Icyakora iyo ari amashusho yawe atarakozwe na'AI' haba hari icyizere ko watsinda urubanza cyangwa se mukumvikana ukishyurwa bidasabye ko muburana.
Super Manager avuga ko amagambo ye yarebwe na 14,000 (Views). Super Manager yabonye izuba ku wa 01 Mata 1984, yavukiye i Dar Es Salaam muri Tanzania. Ni umwana wa gatatu mu bana batanu. Super Manager yabwiye UKWELITIMES ko afite abanyamategeko batatu bari kumwanganira mu mategeko.
Super Manager yajyanye mu nkiko MTN Rwanda
Yavuze ko atigeze yandikisha amashusho 'Video' ariko akaba yizeye ko hazakoreshwa ibiri mu itegeko rivuguruye. MTN Rwanda mu rukiko ntiyigeze ihakana ko itakoresheje ayo mashusho. Urubanza rwimuriwe ku wa 06 Gicurasi 2026 i saa tatu.
Hari amakuru avuga ko MTN Rwanda yashatse abafashe amashusho ya Super Manager bakabishyura miliyoni 1 Frw. Uwahaye amakuru UKWELITIMES yavuze ko hari amasezerano yakorewe imbere ya Noteri bemeza ko ayo mashusho ari ayabo. Abavugwa ko bishyuwe na MTN Rwanda babwiye UKWELITIMES ko ayo makuru ari ubwa mbere bayumvise. Ati"Mperuka kuvugana na Super Manager muri Mutarama 2026,guhera icyo gihe ntitwongeye kuvugana. Ntabwo MTN Rwanda yatwishyuye kuko nta nubwo byabayeho.

Kinyarwanda
English
Swahili









