issa
Ese DJ Toxxyk arasubira I Mageragere?

Ese DJ Toxxyk arasubira I Mageragere?

May 22, 2026 - 16:07
 0

Itegeko rigena ububasha bw'inkiko mu ngingo ya 55 ivuga ko Urubanza rusubirishwamo iyo habayeho akarengane, ruswa, ibimenyetso byirengagijwe,icyenewabo,amategeko yirengagijwe. Mu ngingo ya 64 y'iryo tegeko ivuga ko gusaba gusubirishamo urubanza ntibihagarika irangizwa ryarwo. Ubwo rero DJ Toxxyk arahita afatwa ajye gufungirwa muri gereza ya Mageragere.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye DJ Toxxyk igufungo cy'umwaka umwe (1) n'amezi atandatu (6) n'ihazabu ya 1.050.000 Frw. Kuri uyu wa 22 Gicurasi 2026 nibwo umwanzuro wasomwe. 

DJ Toxxyk yahamijwe ibyaha birimo;kwica umuntu bidaturutse ku bushake,gukora ibikorwa byerekeye ibikorwa byerekeye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nkabyo,guhunga amaze gukora cyangwa guteza impanuka,kwanga gupimishwa icyuma gipima alcohol. 

DJ Toxxyk yaburanye yemera ibyaha byose asaba imbabazi. Iyo mpamvu Urukiko rwayishingiyeho rumugabanyiriza ibihano kuko yari gufungwa imyaka ine n'amezi atandatu.

Indi ngingo yamurengeye n'iyuko atigeze yishora mu bindi byaha mbere. 

DJ Toxxyk yari yarakatiwe n'Urukiko rw'Ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye igifungo cy'imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atatu asubikiye mu mezi atandatu n'ihazabu ya 1.050.000 Frw. Ni umwanzuro wasomwe ku itariki 4 Gicurasi 2026.

Icyo gihe DJ Toxxyk wari ufungiye muri Gereza ya Mageragere yahise afungurwa by'agateganyo ariko Ubushinjacyaha ntibwanyuzwe.

Kuva umwanzuro usomwe DJ Toxxyk agomba guhita afungwa ariko afite iminsi 30 yo kwandikira ibaruwa Perezida n'Urukiko Rukuru agaragaza ko yarenganyijwe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. 

Perezida aba afite amezi atatu yo kumusubiza ko yarenganye Urubanza rugasubirwamo cyangwa se akamusubiza ko urubanza rwe nta karengane kabayemo. DJ Toxxyk yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ku itariki 21 Mutarama 2026. Yatawe muri yombi ku itariki 21 Ukuboza 2025.

Ese DJ Toxxyk arasubira I Mageragere?

May 22, 2026 - 16:07
May 22, 2026 - 17:16