issa
Ubuholandi bari gufunga gereza nyinshi

Ubuholandi bari gufunga gereza nyinshi

Jan 9, 2026 - 10:41
 0

Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeza kubaka gereza nshya kubera ubwiyongere bw’ibyaha, Ubuholandi bwo bwafashe icyemezo gitandukanye n’abandi cyo gufunga gereza zimwe na zimwe, atari uko bwabuze imfungwa, ahubwo kubera ko ibyaha byagabanutse ku buryo bugaragara.

Ubushakashatsi bwa Leta n’imibare y’inzego z’ubutabera bwerekana ko hagati y’umwaka wa 2010 na 2020, ibyaha byandikwaga n’inzego z’umutekano byagabanutse ku kigero kiri hagati ya 30% na 40%. Iri gabanuka ryatumye umubare w’abantu bafungwa ugabanuka cyane, bigera aho gereza zimwe zisigara zifite ibyumba byinshi bidafite imfungwa. Mu myaka isaga icumi ishize, raporo zitandukanye zigaragaza ko gereza zirenga 20 zafunzwe cyangwa zigahindurirwa imirimo mu gihugu hose.

Mbere y’iri gabanuka rikomeye, Ubuholandi bwari bufite gereza zirenga 70. Nyuma yo gufunga zimwe no guhuza izindi, ubu hasigaye hafi ya gereza 49 zikora, nyinshi muri zo zikaba zidafite imfungwa zihagije. Ibi byatewe ahanini n’uko umubare w’abafungwa wagabanutse ugereranyije n’imyaka yashize. Mu 2023 na 2024, imibare yagaragaje ko abafungwa bari hagati y’abantu 9,600 na 11,500, bivuze ko igihugu gifite igipimo kiri hasi cyane ugereranyije n’ibindi bihugu byateye imbere, aho hagereranywa n’abantu bari hagati ya 54 na 64 bafunzwe ku baturage 100,000.

My busanzwe, Ubuholandi butuwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 17.9, hafi kugera kuri 18 miliyoni. Kuba igihugu gifite abaturage bangana gutyo ariko gifite abantu bake bafungwa, byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko uburyo bwo gukumira ibyaha bukora neza.

Abasesenguzi bavuga ko iri gabanuka ryatewe ahanini n’imiyoborere ishingiye ku gukumira ibyaha aho kubirwanya bimaze kuba. Ubuholandi bwashyize imbaraga mu burezi, by’umwihariko ku rubyiruko, bugamije kubarera mu ndangagaciro z’ubunyangamugayo no kubafasha kubona amahirwe y’akazi n’imibereho myiza. Ibi byatumye benshi batagwa mu byaha bitewe n’ubukene cyangwa kubura icyerekezo mu buzima.

Ikindi cyagize uruhare runini ni uburyo bw’ubutabera bwibanda ku gusubiza uwakoze icyaha mu buzima busanzwe. Aho gufunga abantu igihe kirekire gusa, inkiko zashyize imbere ibihano bifasha umuntu guhindura imyitwarire, nko gukorera sosiyete, kuganira n’inzobere mu mitekerereze, no kwiga imyuga. Ubu buryo bwatumye benshi mu bakoze ibyaha batabisubiramo, bityo umubare w’abasubira muri gereza ugabanuka cyane.

Hari kandi uruhare rw’ikoranabuhanga mu gucunga umutekano. Ubuholandi bwakoresheje uburyo bugezweho mu bugenzuzi no mu iperereza, ndetse hakabaho imikoranire ya hafi hagati ya polisi n’abaturage. Ibi byatumye ibyaha byinshi biburizwamo hakiri kare, abandi bagatinya kubikora kubera ko kumenyekana byoroshye.

Igihe gereza zimwe zafungwaga, ntibyabaye igihombo gusa, ahubwo byabaye amahirwe mashya. Inyubako zimwe zahinduwe amashuri, amazu yo guturamo, n’ibigo bifasha abaturage, mu gihe abakozi ba gereza bahawe amahugurwa yo gukora indi mirimo ya Leta. Ibi byagaragaje ko gufunga gereza bishobora no guhinduka igisubizo cy’iterambere.

Urugero rw’Ubuholandi rwerekana ko kurwanya ibyaha bidashingira ku gihano gikakaye gusa, ahubwo bishingira ku kubaka sosiyete itanga amahirwe, ubutabera buboneye, n’ubuyobozi bwumva ko umutekano urambye uturuka ku baturage batekanye mu mitekerereze no mu mibereho yabo ya buri munsi.

Ubuholandi bari gufunga gereza nyinshi

Jan 9, 2026 - 10:41
Jan 9, 2026 - 11:05