Abiyitaga abakozi ba RIB bakaka abantu amafaranga beretswe itangazamakuru

Mar 10, 2025 - 14:00
 0

Itangazamakuru ryeretswe abiyitiriraga RIB bakaka abantu amafaranga bababeshya ko bazabafasha ibyabananiye by'umwihariko ibyo mu butabera.

Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru abagore babiri(ku ifoto babanza ibumoso) bakoranaga n’umugabo ugishakishwa ruvuga ko biyitaga abakozi barwo bakaka abantu ruswa ngo babafungurize ababo.

Bashukaga abantu biyita abakozi ba RIB bakabaka amafaranga ngo bazabafungurize ababo.

Uyu Beatrice ngo yabanzaga kuneka ko abantu bafite ababo bafunzwe maze akabatelefona akababwira ko yabafasha kubafunguza, ariko akabanza kubumvisha ko icyaha ukurikiranwe gikomeye ashaka kubumvisha ko bagomba gutanga amafaranga atubutse.

Yabwiraga uwo yahamagaye ngo bahurire kuri sitasiyo ya Polisi, akumva ko koko nta butekamutwe burimo hanyuma nyiri ubwite yahagera yamuhamagara akamubwira ngo n’abe amutegerejeho gato.

 Iyo uwazaga yahamaraga umwanya ategereje, Beatrice yamubwiraga ngo kugirango atamutinza yaba amuhaye amafaranga runaka kugirango ahe na komanda, hakaba umuvumbuye n’uhise ayamwoherereza

Umuvugizi wa RIB  Murangira B Thierry, ikibabaje ari uko ubwo butekamutwe butuma urwo rwego rujyaho icyasha kubera abarwiyitirira.

Ati: ” Umuntu ubuze aye atangira kumva ko RIB irya ruswa. Abantu bakwiye kumenya no kuzirikana ko ubutabera butagurwa. Abantu biyitirira inzego tugomba kubarwanya”.

 Abafashwe bose byagaragaye ko bari bamaze gukusanya agera kuri miliyoni 1.7 FRW, icyakora Dr Murangira avuga ko Uwitwa Jean Claude Siborurema agishakishwa.

Mar 10, 2025 - 14:34

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.