
RIB yaburiye Abantu bizezwa akazi kubanza gushishoza kuko hari abariganywa bakaribwa ibyabo
Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha [RIB], rwatangaje ko rwafunze abantu batatu bakekwaho ibyaha birimo gushakira inyungu ku bandi bakoresheje uburiganya n’iyezandonke.
Abafunzwe harimo Mungaruriye Eric n’abafatanyacyaha be babiri ari bo Beneyo Jean Norbert ndetsw na Iradukunda Aliane, bakaba bakurikiranyweho gushakira inyungu ku bandi hakoreshejwe uburiganya hamwe n'iyezandonke.
RIB yatangaje ko Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Mungaruriye Eric yafunguje ibigo by’ubucuruzi (company) byizeza abantu kubashakira akazi muri serivisi zitandukanye, ariko akabanza kubasaba kwishyura amafaranga bikarangira nta kazi babonye.
Iperereza kandi rigaragaza ko bafashwe bamaze kwakira amafaranga agera kuri 70,000,000 Frw bakuye muri ubwo buriganya.
Aba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo yohererezwe Ubushinjacyaha.
Umuvugizi wa RIB, Bwana MurangiraThieery B. Yibukije Abaturarwanda bose cyane cyane abashaka akazi kujya bashishoza, kugira amakenga ku babizeza akazi, no gushakisha amakuru y’ukuri ku kazi bashaka mbere yo gutanga amafaranga yabo.