issa
Bigenda bite iyo ababuranyi batabonetse mu rukiko?

Jul 18, 2025 - 18:53
 0

Itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi riteganya iyitaba n’ibura ry’ababuranyi mu rubanza ndetse n’ingaruka bigira ku rubanza

Ubusanzwe uwatanze ikirego mu rukiko aba afite inyungu mu gutanga no gukurikirana ikirego cye ariko hari aho usanga uwatanze ikirego cyangwa uwarezwe atitaba mu rukiko nta mpamvu kandi ihame ni uko ababuranyi bitaba urukiko ubwabo cyangwa bakitabirwa n’ababahagarariye.

Ukutitaba k'urega

Ingingo ya 54 ivuga ko “Iyo urega atitabye urukiko nta mpamvu, uregwa ashobora gusaba ko urubanza rusibwa cyangwa agasaba ko ruburanishwa mu mizi yarwo, urubanza ruciwe rukazafatwa nk’aho rwaburanishijwe ababuranyi bahari, keretse iyo urukiko, ku nyungu z’ubutabera kandi mu buryo buteganywa n’iri tegeko, rusanze ari ngombwa ko urubanza rwimurirwa ku yindi tariki kugira ngo urega yongere ahamagazwe.”

Igika cya 2 “Iyo urubanza rusibwe, icyo cyemezo kiba kivanyeho urubanza n’amagarama yatanzwe yose agaherera k’urega.” Uwareze nyuma ashobora gusaba ko habaho kubyutsa urubanza

Ingaruka bigira ku rubanza

Ingingo ya 55 igira iti “Iyo urubanza rwasibwe mu bitabo by’urukiko, mu rwego urwo ari rwo rwose, ku mpamvu z’ushaka kurubyutsa, icyo kibazo cye nticyakirwa atabanje kugaragaza impamvu idasanzwe kandi ikomeye yamubujije kuza kuruburana mbere. kurubyutsa bikorwa mu gihe cy’iminsi cumi n’itanu (15) kuva umunsi urubanza rwasibiweho. Urukiko rwaregewe ni rwo rufite ububasha bwo kubimwemerera iyo rusanze impamvu atanga zumvikana. Ibyo ari byo byose, ntabwo urubanza rwasibwe umuburanyi akarubyutsa rushobora kongera kubyutswa ku nshuro ya kabiri mu gihe atitabye rugasibwa. Icyemezo rufashe ntikijuririrwa.”

 Ukutitaba k’uregwa

Ingingo ya 56 ivuga ko Iyo mu iburanisha uregwa atitabye nta mpamvu, urega ashobora gusaba ko urubanza rwimurirwa ku yindi tariki cyangwa gusaba ko ruburanishwa uregwa adahari, hasuzumwa imyanzuro yatanze.

Ukutitaba kw’ababuranyi bombi

Ingingo ya 59 isobanura ko “Iyo ku munsi w’iburanisha nta muburanyi n’umwe witabye urukiko kandi ababuranyi baramenyeshejwe umunsi w’iburanisha mu buryo bukurikije amategeko, urukiko rushobora kwimurira urubanza ku wundi munsi, cyangwa gusiba urubanza mu gihe bigaragarira urukiko ko ababuranyi badafite inyungu yo gukurikirana urubanza rwabo.” Igika cya 2 gikomeza gisonabura ko iyo rusubitswe, ababuranyi aribo bafite inshingano yo kuza kureba i tariki rwimuriweho kandi ko bitaba ngombwa ko ababuranyi bongera guhamagazwa.

Jul 18, 2025 - 20:43