issa
Uruhurirane rw’imikino n’imyidagaduro byahurijwe muri Kigali Street Ball  

Jul 18, 2025 - 12:06
 0

Mu Rwanda hagiye kubera Kigali Street Ball yahurijwemo imyidagaduro n’imikino.

Iki kirori kiswe Kigali Street Ball, kigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya Kabiri ariko ikaba igiye kuba bwa mbere ivuguruye.

Murenzi Kamatari umwe mu bahagarariye Kigali Street Ball, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku munsi w’ejo hashize tariki 17 Nyakanga 2025, yagarutse kuri iri rushanwa ndetse yemeza ko abazatsinda bazahabwa ibihembo.

Uyu muyobozi yatangaje ko Kigali Street Ball uyu mwaka imaze kumutwara Milliyoni 43 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibintu byose byamaze gutegurwa ndetse hanatumiwemo bamwe mu bahanzi baririmba injyana ya Hip Hop.

Bamwe mubahanzi batumiwe muri iki kirori barimo BullDog, Bushali, B Threy, Angell Mutoni ndetse na Trizzie 96. Ibindi byamamare biri muri iki kirori harimo Titi Brown, Bob Elivis, Manzi Mbaya, Deejay Kavumbi  hamwe n’abandi bazaba bari gutanga amanota mu byiciro bitandukanye.

Uko Kigali Street Ball iteguye  

Kigali Street Ball biteganyijwe ko izaba ku matariki ya 19 na 20 Nyakanga 2025, kuri Peti Stade Amahoro. Muri iki kirori hari byinshi biteganyijwe gukorwa birimo amarushanwa mu mikino ndetse n’imyidagaduro.

Street Ball ubundi uko iba iteye ihuriza hamwe imyidagaduro ndetse n’imikino ariko cyane hibandwa kuri BasketBall nk’uko bikunze gukorwa muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’u Burayi.

Kamatari Murenzi, yavuze ko batategura Street ball nk’uko bikorwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko bagerageje gukora ibintu byijya gusa neza nkabyo.

Yagize ati “ Ntabwo Street ball twayikora nkuko muri Amerika babikora ariko twatekereje kugerageza kubikora neza tugakora ibisa nk’ibyabo kandi byiza.”

Mu marushanwa azakorwa muri iyi Kigali Street Ball, harimo umukino wa batatu kuri batatu, umwe kuri umwe, amarushanwa yo kubyina(Dance Battle), amarushanwa y’aba-DJ, kurushanwa ku ririmba ariko mu buryo bwa Rap ndetse no gushushanya.

Ibihembo biteye gute?

Muri iki kirori abazahiga abandi bazagira ibihembo bahabwa ndetse bizaba ari byiza.

Umuntu uzatwara igihembo cyo guhiga abandi mu kuvanga imiziki( DJ Battle) azahabwa ibihumbi 400 by’amafaranga y’u Rwanda, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 150 ndetse n’ibihumbi 50 ku muntu wa gatatu.

Ku muntu uzahiga abandi mu kubyina azahabwa ibihumbi 700, uwa kabiri ahabwe ibihumbi 400 uwa gatatu ahabwe ibihumbi 200.

Ikipe izahiga izindi mu mukino wa Basketball wa 3 kuri 3, bazahabwa ibihumbi 800, Umwe kuri umwe azahabwa ibihumbi 200 naho gutera Dunk azahabwa ibuhumbi 200.

Muri Kigali Street Ball kandi hazanahembwa umwiza mu kuririmba injyana ya Hip Hop, uzahembwa gukorerwa indirimbo mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

UKWELITIMES twagerageje kubaza umubare w’abazitabira Kigali Street Ball baturutse hanze y’u Rwanda, batubwira ko hari 3 biyandikishije mu  mukino wa Basketball bazaturuka muri Canada, ndetse hari n’abazaturuka muri DRC ndetse n’u Burundi.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373

Uruhurirane rw’imikino n’imyidagaduro byahurijwe muri Kigali Street Ball  

Jul 18, 2025 - 12:06
Jul 18, 2025 - 12:11