Imyiteguro ya BAL 2025: APR BBC yatangiye umwiherero ifite intego yo guhatana ku rwego rwo Hejuru
Ikipe ya APR Basketball Club igiye guhagararira u Rwanda mu irushanwa rikomeye rya Basketball Africa League (BAL) 2025, yamaze gutangira umwiherero mu rwego rwo kwitegura neza amarushanwa ategerejwe
Ikipe y’ingabo z’igihugu itangiye kwerekana ko ifite ubushake bwo guhatana ku rwego rwo hejuru aho yamaze kugura bamwe mu bakinnyi bashya b’inyenyeri bazayifasha muri uru rugamba.
Bamwe mu bakinnyi APR BBC yatangaje ko yaguze harimo abakinnyi babiri bakina muri NBA G-League ari bo Chasson Randle na Obadiah Noel.
Chasson Randle ni umukinnyi w’imyaka 31, wakiniye amakipe menshi muri NBA nka Golden State Warriors, Orlando Magic n’andi. Uyu mukinnyi azwiho kuba afite ubunararibonye ndetse akaba ari umuyobozi mwiza mu kibuga.
Obadiah Noel nawe ni umukinnyi ukiri muto ariko uzamuka neza mu kibuga, akaba yarigaragaje cyane muri NBA G-League kubera ubuhanga bwe budasanzwe.
Aba bombi ni ba myugariro (guards) bazafasha APR BBC kugumana umuvuduko wo hejuru mu mikino ndetse no gucunga neza uburyo bw’imyitwarire ya bashinzwe gutera amanota. Sabo gusa kuko APR BBC yanatangaje ko yasinyishije Youssou Ndoye, umukinnyi ukina hagati (center) ukomoka muri Senegal, Ndoye azwi cyane mu Burayi no muri BAL, aho yagiye agaragaza ubuhanga mu gutsinda amanota, kugarira no gukumira imipira iva hejuru (blocks), si uwo gusa kuko ikipe y' ingabo z'zigihugu imaze iminsi micye isinyishije abandi bakinnyi beza nka Dane Miller na Dylan Schommer , nabo n'abakinnyi bazatanga imbaraga bazanafasha APR BBC kwirinda gutsindwa mu buryo bworoshye n’amakipe yo ku rwego rwo hejuru.
Nubwo aba bakinnyi bakomeye bamaze gutangazwa, ubuyobozi bwa APR BBC bwatangaje ko urutonde rwuzuye rw’abakinnyi bazakina BAL 2025 ruzatangazwa vuba. Abafana n’abakunzi b’ikipe barasabwa gukomeza gukurikirana amakuru kugira ngo bamenye uko ikipe izaba iteye byuzuye.
APR Basketball Club ifite intego yo guhagararira u Rwanda neza muri BAL 2025, bikaba byitezwe ko izahatanira kuzamuka ikagera kuri final y’irushanwa rya BAL, umwiherero utangiye uratanga icyizere ko ikipe iri gutegurwa ku rwego rwo hejuru.
Ishyaka, ubushobozi bw’abakinnyi n’ubunararibonye bw’abatoza bizaba intwaro Ya APR BBC mu rwego rwo guhangana n’amakipe yo ku rwego rwo hejuru muri Afurika.


Kinyarwanda
English
Swahili









