Pyramid FC tuzayikuramo! Chairman w'Icyubahiro wa APR FC yatangaje
Chairman w'Icyubahiro wa APR FC, General Mubarakh Muganga, yahumurije abakunzi b'iyi kipe nyuma yo gutombora Pyramid FC.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Kanama 2025, nibwo habaye tombola y'imikino nyafurika ya CAF. Amwe mu makipe ahagarariye u Rwanda arimo APR FC muri CAF Champions League ndetse na Rayon Sports iri muri CAF Confederations Cup, yamenye ayo bazahura mu ijonjora rya mbere.
Ikipe ya Rayon Sports muri iyi tombora yisanze izahura na Singida Black Stars yo mu gihugu cya Tanzania naho APR FC yisanga yongeye guhura na Pyramid FC yayisezereye umwaka ushize ku giteranyo cy'ibitego 4-2.
Abakunzi ba APR FC benshi bahise batakaza icyizere kuko iyi kipe batomboye niyo iheruka kwegukaga iri rushanwa nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Mamelodi Sundwons ibitego 2-1.
Umuyobozi w'icyubahiro wa APR FC, General Mubarakh Muganga yahaye ubutumwa abakunzi b'iyi kipe bubasubizamo imbaraga. Ibi bikubiye mu bituma bugufi yahaye B&B Kigali FM nyuma y'iyi tombola avuga ko Pyramid FC izakirwamo na APR FC ndetse ko abakunzi b'iyi kipe badakwiye gucika intege.
Yagize ati " Munangire ubu butumwa. Ndagirango mbamenyeshe ko tudatomboye neza ariko nanone tudatomboye nabi. Bitandukanye nibyo muvuga, ndagirango mbabwire ko Pyramid FC, ikipe yacu izayikuramo kubera Imana. Abakunzi ba APR FC ibi ntibibace intege."
Izi kipe zombi zihagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika, zizabanza gukinira imikino yazo hano mu Rwanda kuri Sitade Amahoro. Imikino ibanza iteganyijwe hagati ya tariki 19-21 Nzeri 2025 naho iyo kwishyura ibe nyuma y'icyumweru.
Chairman w'icyubahiro wa APR FC afite icyizere cyo gusezerera Pyramid FC


Kinyarwanda
English
Swahili









