issa
Reghecampf utoza Al Hilal SC yagaragaje ko ashobora gutera umugongo iyi kipe

Apr 22, 2026 - 13:44
 0

Umunya-Romania utoza Al Hilal SC ikina Shampiyona y’u Rwanda, Aurelian Laurențiu Reghecampf, yagaragaje ko ubwo Shampiyona izaba irangiye ashobora kuzasinyira Steaua Bucharest y’iwabo nk’umutoza wayo mukuru.

Ibi Laurențiu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na televiziyo yo muri Romania Fanatik, aho yagarutse ku hazaza he ndetse yemeza ko bishoboka ko yasubira gutoza Steaua Bucharest.

Aurelian Laurențiu Reghecampf ubwo yabazwaga niba yiteguye gusubira muri Steaua Bucharest nyuma y’uko hari amakuru avuga ko abafana benshi b’iyi kipe yo muri Romania bifuza ko agaruka gutoza ikipe yabo, uyu mutoza atangaza ko ari yo kipe yakishimira gutoza.

Reghecampf yagize ati Ndi umunyamwuga, nshobora gutoza aho ari ho hose ariko ku mutima wanjye, ikipe yonyine nakwishimira gutoza ni Steaua Bucharest.”

Uyu mutoza yanahishuye amakuru ku masezerano ye na Al-Hilal SC, avuga ko azarangira mu mpera za Gicurasi, kandi ko kuyasesa bisaba kwishyura amadorari Ibihumbi 500.

Al-Hilal SC yamusinyishije muri Kanama umwaka ushize ahabwa umwaka umwe, bivuze ko amasezerano ye azarangira ku wa 30 Gicurasi 2026. Yongeyeho ko ubu yibanze ku kwegukana shampiyona y’u Rwanda, kuko bageze hafi kuyegukana, hanyuma bakazakomereza muri Sudan gukina imikino ya kamarampaka (playoffs).

Ku bijyanye no kongera amasezerano cyangwa kujya mu yindi kipe, yavuze ko afite andi mahirwe yo gutoza andi makipe abiri, ariko ko nta gitutu afite cyo gufata icyemezo, ahubwo azategereza iyi saison ikarangira.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba ategereje guhamagarwa na Gigi Becali, nyiri FC Steaua Bucharest, yasubije agira ati “Tuzareba uko bizagenda.”

Aurelian Laurențiu Reghecampf yigeze gutoza Steaua Bucharest hagati ya 2012 na 2014, ayihesha ibikombe bya shampiyona ya Romania inshuro ebyiri (2012–2013 na 2013–2014).

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373