issa
Uganda: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amushinja kumwiba amashilingi 700

Jun 9, 2026 - 18:05
 0

Umugabo utuye mu Ntara ya Kigezi muri Uganda yatawe muri yombi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Kamena 2026 nyuma yo gukekwaho kwica umugore we ashinja kumwiba amashilingi ya Uganda 700

Uyu mugabo Godfrey Babikyingira ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi yo mu Karere ka Kabale nyuma yo gukekwaho kwica umugore we, Gorette Niwamanya wari ufite imyaka 35.

Ubu bwicanyi bwateye agahinda abaturanyi babo mu Majyepfo y'u Burengerazuba bwa Uganda.

Amakuru avuga ko amakimbirane y'uwo mugabo n'umugore we yishe yatangiye ubwo yavugaga ko umugore we yamwibye amashilingi ya Uganda 700 yari mu ikofi yari mu mufuka w'ipantalo ye.

Nyuma yo kubura ayo mafaranga, ngo yatangiye gushinja umugore we kuyamwiba , bikurikirwa n’impaka zavutse hagati yabo.

Abaturage bavuga ko nyuma y’igihe gito batangiye intonganya Babikyingira yaje gusanga umugore we ari kunywera inzoga ya kanyanga mu kabari kari isantire yitwa Kasheregyenyi Trading Centre. Hashize umwanya muto uwo mugabo yasanze umugore we mu kabari arimo kunywa kanyanga ngo bituma arushaho kugaragaza uburakari aramukubita bimuviramo urupfu .

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara ya Kigezi, Nelson Tumushime, yemeje ko Godfrey Babikyingira yatawe muri yombi ndetse hatangiye iperereza ku ruhare rwe mu rupfu rw'umugore we. 

Yagize ati “Turacyakora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye urwo rupfu. Turasaba abaturage kwirinda ibikorwa birimo urugomo mu gihe habaye amakimbirane."

Umurambo wa Gorette Niwamanya wishwe n'umugabo we amuziza amashilingi 700 wajyanywe mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma hagamijwe kumenya icyamwishe mu gihe umugabo we ukekwaho kumwica ategereje kugezwa imbere y’ubutabera.

Jun 9, 2026 - 19:10