issa
Camarade wabaye Umunyamabanga wa FERWAFA agiye kongera kuburana

Jun 9, 2026 - 18:53
 0

Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) Kalisa Adolphe wamamaye ku zina rya ‘Camarade’ ) agiye kuburana ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rukuru rwa Kigali.

Uyu mugabo yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku wa 4 Nzeri 2025, akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza umutungo no gukora ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Ubwo yabutanaga mu rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwabereye mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo ku wa 25 Nzeri 2025, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Camarade akurikiranyweho kunyereza ibihumbi 21 by’Amadolari ndetse bunasibanura ko aya mafaranga yari mu Madolari 43.621 yari yagenewe ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, Amavubi, arimo icumbi n’amafunguro, ubwo yari yagiye muri Nigeria mu 2024.

Ku wa 29 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Camarade akekwaho ibyaha, rutegeka ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe ategereje kuburana mu mizi.

Icyo gihe yahise ajuririra mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuko atanyuzwe n’umwanzuro, ariko tariki ya 20 Ugushyingo 2025 na rwo rwanzuye ko akomeza gufungwa by’agateganyo, mu gihe we yasabaga ko yakwemererwa kuburana adafunzwe.

Kalisa icyo gihe nabwo yarongeye arajurira mu Rukiko Rukuru rwa Kigali kugira ngo rutegeke ko afungurwa by’agateganyo, azaburane atari mu igororero ndetse ubujurire bwe burakirwa, Urukiko Rukuru rwa Kigali rwanzura ko azaburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo tariki ya 15 Kamena 2026.