issa
Amajyepfo: Bane bafatiwe mu cyuho bamaze kwiba inka zirindwi

Jun 9, 2026 - 18:13
 0

Polisi ikorera mu Ntara y'Amajyepfo yafatiye mu cyuho abagabo bane bamaze kwiba inka zirindwi

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi yabwiye UKWELITIMES ko inka eshanu zafatiwe mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyagisozi izindi ebyiri zifatirwa mu Karere ka Huye mu Murenge wa Kigoma.

Yavuze ko Polisi ikomeje gushimira abaturage bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari inshyingano rusange aho batangira amakuru ku gihe bagamije gukumira no kurwanya ibyaha.

Yongeyeho ko kandi Polisi ikomeje kuburira abaturage bakomeje kwishora mu bikorwa bigayitse by'ubujura ndetse abasaba guhita babihagarika byihuse kuko uzajya abikinisha wese azajya afatwa agashyikirizwa Ubugenzacyaha cyane ko amayeri bakoresha Polisi ikomeje kuyatahura.

Aba bagabo bafashwe bose bahise bafungwa ndetse Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza mu gihe inka zose yasubijwe ba nyirazo.