Nduba: Imiryango igera kuri 40 yasenyewe inzu kuko yabaga mu manegeka iratabaza
Imiryango 40 yasenyewe inzu yari ituyemo zari mu Mudugudu wa Nyarubande mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo irasaba ubufasha kugira ngo ibone ahantu ho kuba.
Ibi iyi miryango yabitangarije UKWELITIMES, nyuma yaho amezi abiri y'ubukode bw'inzu yishyuriwe n'ubuyobozi kugira ngo ive mu manegeka arangiye.
Iyi miryango ivuga ko ubuyobozi bwayihaye amafaranga ibihumbi 90 byo gukodesha inzu mu gihe cy'amezi abiri ariko iminsi yo kuba muri izo nzu yarangiye ndetse ubu badafite aho kuba.
Umusaza w'imyaka 70 yagize ati " Njye mfite abana bane ariko ubu ntituri kubana nabacumbikiye mu baturanyi kubera icyo kibazo."
Undi mugore w'abana batanu we wasenyewe inzu ifite imiryango 12 yagize ati " Twifuza ko badufasha tukongera kubona aho kuba kubera ko bari kudusohora mu nzu banyazo."
UKWELITIMES yahamagaye umuvugizi w'Umujyi wa Kigali Emma Claudine Ntirenganya ntiyabasha kuboneka kugira ngo atubwire icyo bateganyiriza iyi miryango.

Kinyarwanda
English
Swahili








