Nigeria: ISWAP yashyinguye abarwanyi bayo bagera ku 77 biciwe mu bitero by’ingabo za leta
Mu gihugu cya Nigeria mu majyaruguru ya Leta ya Borno ahaherutse kubera imirwano ikomeye hagati y’umutwe wa ISWAP n’ingabo za leta y’icyo gihugu hashyinguwe abarwanyi bagera ku 77 b’uwo mutwe biciwe mu bitero by’ingabo za leta.
Uyu muhango wagaragajwe mu mashusho uyu mutwe wakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga uvuga ko nyuma yo gutakaza abasirikare bawo bagera ku 77 igikurikiyeho ari ukubahorera, ibintu byongeye gutera impungenge mu batuye Nigeria by’umwihariko mu bice bya majyaruguru y’intara ya Borno.
Amakuru ahari kugeza ubu ni uko kuva ku wa 15 Mata 2026 ingabo za leta ya Nigeria zari mu bikorwa byiswe HADIN KAI byo guhashya amabandi n’imitwe yitwaje intwaro yose, ari naho abo barwanyi bagera ku 77 ba ISWAP biciwe mu gace ka Mallam Fatori gaherereye mu majyaruguru y’icyo gihugu nk’uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu bikomeje kubitangaza.
Aba barwanyi bishwe ubwo bari mu nzira y’amazi y’ikiyaga cya Tchad berekeza ku kirwa cya Kaniram basanzwe bafiteho ibirindiro, n’ubwo kugeza ubu ingabo za Nigeria zitaratangaza umubare nyawo w’abishwe.
Uyu mutwe witwaje intwaro wa ISWAP uvugwaho gukorana bya hafi n’uwa Boko Haram watangaje ko ugiye kwihorera nubwo ugikomeje gushyirwaho igitutu n’ibitero by’ingabo za Nigeria ziri mu mugambi wo gukuraho imitwe yitwaje intwaro burundu muri iki gihugu.

Kinyarwanda
English
Swahili









