Rwamagana: Ubuyobozi bwasabye abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n'ubusinzi
Abayobozi mu turere twa Rwamagana na Gasabo, basabye abaturage kwirinda gukoresha inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse basabwa kujya batanga amakuru kugira ngo harengerwe ubuzima bw'abaturage bazinywa.
Mu kiganiro umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi, yagiranye n'itangazamakuru nyuma y'Ubukangurambaga bwo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bwakozwe ku bufatanye bw'uturere twa Rwamagana na Gasabo bwabereye mu Murenge wa Fumbwe mu karere ka Rwamagana, ku wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026, yasabye abaturage gufata inzoga zitujuje ubuziranenge nk'ikibazo gikomeye gihungabanya imibereho y'abaturage bazinywa kubera ingaruka zibageraho.
Meya Mbonyumuvunyi Radjab, yagarutse ku mpamvu zatumye uturere twa Rwamagana na Gasabo duhuza imbaraga muri ubu bukangurambaga.
Yagize ati " Nkuko mubizi hari inzoga z'inkorano, hari na za kanyanga zimaze iminsi ziduteza ibibazo, aho hari n'abaturage bacu zivutsa ubuzima, ibyo rero twabihuriyeho n'abavandimwe duturanye ba Gasabo, nkuko mwabibonye ubu bukangurambaga bwabimburiwe n'umukino w'umupira w'amaguru wahuje ba Gitifu b'Akagari b'Akarere ka Rwamagana n'Akarere ka Gasabo, twifuje gutanga ubutumwa tubinyujije mu mikino kuko abaturage bacu basanzwe bakunda imikino."
Meya Mbonyumuvunyi yanasabye abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge kubera ingaruka ziterwa n'izo nzoga.
Ati" Inzoga zitujuje ubuziranenge navuga ngo ni ishyano, ni ikibazo gikomeye, kuko niba uzinyweye abanza kugira ubuhumyi nyuma hagakurikiraho urupfu. Icya mbere twabwira abaturage nibugarire, turugarijwe, bikugurura ngo inzoga z'inkorano na za kanyanga zibinjirire mu ngo zibinjirire mu gifu no mu buzima rusange, kubera ko ziba zirimo ikinyabutabire cya metanori (methanol) gitwara benshi ubuzima ubashije kurokoka imutera ubumuga bwo kutabona."
Meya Mbonyumuvunyi arakomeza ati "Uwuzinywa azireke, uwuzicuruza azireke, ari uwutazinywa ntazicuruje akabona aho zinyura naho zengerwa abivuge dukumire icyaha ziriya nzoga zitaradutwara abantu. Twabonye abo zagiye zica, twabonye abo ziteye ubumuga bwo kutabona kubera metanori ( Methanol ) iba irimo."
Meya Mbonyumuvunyi yanaburiye abayobozi bishora mu guhishira abakora inzoga zitujuje ubuziranenge.
Yagize ati " Icyaha gihanwa n'amategeko, ari uwazenze, ari uwamuhishiriye aba akoze icyaha, ari n'uwabibonye agaceceka aba akoze icyaha kuko tumufata nk'umufatanyacyaha. Ubwo rero icyo twabwira abaturage, yaba umuyobozi yaba umuturage nabibona ajye abitubwira dukumire icyaha kitaraba."
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje ati" Iyo bibaye umuyobozi, iyo tugiye kumuhana turihanukira ntahanwa nk'umuturage, n'umuyobozi wakumva yabijyamo cyangwa yahishira uwubikora abigendere kure kuko iyo nitumuhana, ibihano bizaba bikomeye kurusha iby'umuturage wayenze."
Mudaheranwa Regis, Umuyobozi wungirije umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, yagarutse ku bubi bw'inzoga zitujuje ubuziranenge n'ingaruka inzoga zitujuje ubuziranenge zigira ku mibereho y'abaturage.
Yagize ati "Twasanze nka 92% by'ibibazo biri mu bibangamiye imibereho y'abaturage biterwa n'inzoga. Abana bata ishuri, abatishyura mituweli, amakimbirane mu miryango, ubukene ndetse n'abatagira ubwiherero, ni ababa basinze izo nzoga. Dukemuye ikibazo cy'ubusinzi, twaba dukemuye 92% by'ibibazo biri mu muryango ryarwanda."
Abatuye mu karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Fumbwe baganiriye n'itangazamakuru, bagaragaje ko inzoga zitujuje ubuziranenge ziteza umutekano muke aho batuye kuko abazinyweye basinda bakarwana. Ubu bukangurambaga byabimburiwe n'umukino w'umupira w'amaguru wahuje ikipe y'abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari b'abagore bakorera mu karere ka Rwamagana bakinnye n'abo mu karere ka Gasabo. Uwo mukino warangiye Akarere ka Rwamagana gatsinze Akarere ka Gasabo igitego 1 ku busa.


Kinyarwanda
English
Swahili









