issa
Uganda: Abakobwa babiri batawe muri yombi bazira gusomana mu ruhame

Feb 24, 2026 - 20:56
 0

Polisi ikorera mu Ntara ya Arua mu Gihugu cya Uganda yatangaje ko yataye muri yombi abakobwa babiri bavugwaho ibikorwa byo kuryamana bahuje ibitsina. Polisi uvuga ko abaturage bashinja abo bakobwa gusomana mu ruhame ndetse no kuryamana bahuje ibitsina bizwi nk'ubutinganyi .

Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu ikorera mu Ntara ya Arua mu Gihugu cya Uganda, yatangarije ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa AFP, ko abo bakobwa babiri bafashwe bazira gusomana mu ruhame  kandi bikaba bigize icyaha nkuko biri mu mategeko agamije kurwanya ibikorwa by'abaryamana bahuje ibitsina.

Icyemezo cyo gufungwa abo bangavu bari mu kigero cy'imyaka 20, cyafashwe mu cyumweru gishize ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare 2026, bitewe n'ubusabe bw'abaturage batuye mu Ntara ya Arua.

SSP Angucia Josephine, umuvugizi wa Polisi ikorera mu Ntara ya Arua, aganira na AFP, yavuze ko abaturanyi b'abo bakobwa bahamagaye Polisi bayimenyesha ko abo bakobwa basomaniye mu ruhame ndetse bafite amafoto babafotoye barimo gukora ibyo bita ibikorwa bise urukozasoni. Abo baturage banavuze ko abo bakobwa basanzwe bakora ibikorwa by'ishimishamubiri nabo bahuje ibitsina. 

SSP Angucia yanavuze ko abaturanyi babo bashinja abo bakobwa gukodesha icyumba cyakorerwagamo imibonano mpuzabitsina yakorwaga n'abaryamana bahuje ibitsina mu bikorwa by'ishimishamubiri. Anavuga ko dosiye yabo yashyikirijwe Umushinjacyaha Mukuru wa Uganda nawe akazayishyikiriza urukiko kugira ngo baburanishwe ku byaha bakekwaho.

Mu mwaka wa 2023, muri Uganda hatowe itegeko rigena ibihano ku baryamana bahuje ibitsina, mu bihano bishobora guhabwa uwahamwe no gushakana n'uwo bahuje igitsina bakabana nk'abashakanye harimo guhanishwa igihano cy'urupfu. Iri tegeko rinareba abashobora gufatwa bakorana imibonano mpuzabitsina n'abari mu muryango w'abakundana nabo bahuje igitsina, ku buryo nawe icyaha kimuhamye ahanishwa n'igihano cyo gufungwa burundu.

Feb 24, 2026 - 20:57