Karongi: Yafunzwe akekwaho kugira uruhare muri Jenoside nyuma y'imyaka irenga 30 yihisha
Inzego z’ibanze ku bufatanye n’inzego z’umutekano zo mu Karere ka Karongi zafunze umugabo w’imyaka 63 witwa Murakaza Valens ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze imyaka irenga 30 yihisha ubutabera.
Murakaza Valens ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, wari umaze imyaka irenga 30 yihisha ubutabera.
Murakaza yafatiwe aho atuye mu Mudugudu wa Rutabi mu Kagari ka Rutabi, Umurenge wa Twumba w’Akarere ka Karongi, ku tariki ya 9 Mata 2026, nyuma y’amakuru yamutanzweho mu nama ubuyobozi bw’umurenge bwagiranye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri uwo murenge.
Uyu mugabo ku wa 28 Kanama 2011 ni bwo Urukiko Gacaca Umurenge wa Kavumu rwamuhamije kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi rumukatira igifungo cy’imyaka 15 nk’udahari.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Twumba, Uwimana Phanuel yavuze ko uyu mugabo atari yarigeze akora igihano yari yarakatiwe n’urukiko, kuko ngo nk’uko abyiyemerera yahise atoroka, akaza guhabwa imbabazi n’uwo yiciye akabona kugaruka.
Yagize ati "Kuva yagera mu kagari ntabwo yajyaga yigaragaza yanze no gufata indangamuntu ngo hatagira umuvumbura. Amakuru yamenyekanye ku makuru yatangiwe mu nama y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yabereye ku murenge tariki 8 Mata yabakanguriraga kumenya niba hari abihisha barakoze Jenoside."
Muri iyo nama umwe mu bayitabiriye yabwiye ubuyobozi bw’umurenge ko Murakaza yakatiwe na Gacaca ariko ko aba mu giturage, mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi ndetse ajya yirinda kujya mu ruhame kugira ngo adafatwa.
Kugeza ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba.

Kinyarwanda
English
Swahili









