Rwamagana: Hagaragajwe ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yateguranywe hakicwa Abatutsi benshi mu gihe gito
Mu butumwa n'ubuhamya bwatangiwe mu mirenge ya Nzige na Gahengerii, ubwo habaga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagaragajwe uburyo hishwe Abatutsi benshi mu gihe gito, kubera abayobozi babi bayoboraga amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Rwamagana.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mata 2026, mu mirenge ya Nzige na Gahengeri habereye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu butumwa bwahatangiwe hagarutswe ku bukana Jenoside yakoranywe mu karere ka Rwamagana by'umwihariko mu cyahoze ari komini Bicumbi.
Mu buhamya bwatanzwe hagarutswe ku uruhare abayoboraga Komini Bicumbi bagize mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse kuyishyira mu bikorwa muri komini Bicumbi no makomini byahanaga imbibi.
Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe ubukana kubera abayobozi babi bayoboraga amakomini yahujwe akabyara Akarere ka Rwamagana.
Yagize ati "Akarere ka Rwamagana ni kamwe mu turere twa mbere mu Gihugu dufite inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyinshi, kuko dufite inzibutso 11 zose ziruhukiyemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi 84, 256.
Ibi bigaragara ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranywe muri aka karere, kandi birumvikana kuko amakomini yose yahujwe akabyara Akarere ka Rwamagana, ariyo Komini Bicumbi, Komini Gikoro, Komini Muhazi na komini Rutonde yose yari ayobowe na ba Burugumesitiri b'inkoramaraso gusa, bose bakaba barahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
Meya Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati "Ikindi nuko bose bakoranaga bya hafi n'uwari perefe wa Kigali Ngali Karera Francois nawe wahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR rwakoreraga Arusha muri Tanzania ndetse n'uwari Burugumesitiri wa Komini Bicumbi aha turi, ariwe Semanza Laurent nawe wahamijwe n'uru Rukiko icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994."
Meya Mbonyumuvunyi yanagarutse ku ruhare rwa Semanza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Yagize ati " Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu cyahoze ari Bicumbi, twibuka cyane cyane ahabereye ubwicanyi ndengakamere, nkuko twabyumvise mu buhamya twahawe na phocas, ntibyari byoroshye kubona aho umuntu arokokera kuko icyari Komini Bicumbi yayoborwaga na Semanza Laurent n'abambari be barimo interahamwe ruharwa.
Babonye bamaze kumara Abatutsi bajya gutanga inkunga yo kwica Abatutsi mu makomini yahanaga imbibi nka komini Gikoro, komini Mugesera na komini Rubungo."
Meya Mbonyumuvunyi yagaragarije abaturage, ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'abari abayobozi batoje interahamwe.
Yagize ati "Abagihakana bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko itateguwe baba birengagiza amateka n'ubuhamya twakomeje kubwirwa na Phocas, kuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntabwo yateguwe gusa ngo bigarukire aho, yarateguwe ariko ikorerwa n'igerageza.
Twabyumvise mu buhamya ariko muranibuka abagogwe bishwe mu 1992 muri Kibirira, turibuka Abatutsi bishwe mu cyari komini Murambi, bishwe mu 1993, Abatutsi bishwe muri Bugesera mu 1993, n'ahandi ibyo byose byerekanaga ko Jenoside irimo kugeragezwa."
Meya Mbonyumuvunyi yanavuze ko n'ubutegetsi bwayoboraga muri komini Bicumbi, bwaguze imihoro yakoreshejwe mu kwica Abatutsi.
Yagize ati "Nanone uwakirengagiza amateka cyangwa akayagoreka akavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yatewe n'indege ya Habyarimana yaba yirengagije amateka tuzi neza. ngirango abaturage bo mu Murenge wa Nzige, muribuka neza mu 1992, Dayihatsu yaje yuzuye imihoro igapakururirwa ku biro bya komini Bicumbi, ubu hakorera Umurenge wa Nzige hanyuma iyo mihoro igatyazwa n'uwitwaga Samuel, yamaze icyumweru cyose atyaza iyo mihoro akoresheje ponsesa yari afite, ubwo Koko wavuga ngo ntabwo Jenoside yateguwe? Yrateguwe kandi itegurwa n'ubugome bwinshi."
Mu buhamya bwa Mutijima Phocas, yavuze ko Abatutsi bari batuye mu Murenge wa Nzige ahahoze komini Bicumbi batotozwaga bamwe muribo bakanicwa nyamara ubuyobozi bukabirebera,avuga ko Semanza Laurent wayoboye komini Bicumbi imyaka 20 n'uwamusinbuye ubwo Habyarimana Juvenal wari Perezida wa Repubulika ndetse akaba inshuti ye magara na Rugambara Juvenal bombi bagize uruhare mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuyishyira mu bikorwa.
Mutijima yavuze ko interahamwe zishe Abatutsi zose zitorezaga ku biro bya komini Bicumbi yayoborwaga na Semanza wanazihaga amabwiriza yo kwica Abatutsi mu cyahoze ari komini Bicumbi no mu nkengero zayo.
Mu butumwa bwa IBUKA bwatanzwe na komiseri ushinzwe itangazamakuru muri komite ya IBUKA mu karere ka Rwamagana, Ndibwami Darius yasabye abatuye mu mirenge ya Nzige na Gahengeri gutanga amakuru y'ahari imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 itarashyingurwa kugirango ishyingurwe mu cyubahiro. Yanashimiye Ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abayoboraga amakomini uko ari 4 yahujwe akaba Akarere ka Rwamagana bose bahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 Semanza Laurent ubu afungiye mu Gihugu cya Benin kuko yahamwe n'icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yakatiwe n'urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR gufungwa imyaka 34 n'amezi 6.

Kinyarwanda
English
Swahili









