issa
Guverineri Kayitesi yasabye ababyeyi kubwiza ukuri abana babo amahano yabereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Apr 9, 2026 - 19:32
 0

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alice Kayitesi yasabye ababyeyi bagihisha abana babo amakuru n’amateka y’ibyabereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 kubabwiza ukuri no kubigisha “Ndi Umunyarwanda” hagamijwe kwirinda amacakubiri yaganishije kuri Jenoside Abatutsi barenga miliyoni biciwemo.

Ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio Salus kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mata 2026 avuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa muri gahunda za Leta zirimo ubumwe n’ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda, ubumwe n’ubudaheranwa, ariko hakiri urugendo rwuko bamwe mu babyeyi bagihisha ukuri abana babo amahano yabereye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yavuze ko gahunda intara y’Amajyepfo ubu ifite ari iyo kugeza gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge ku kigero cya 100% ivuye ku 96.5% isanzwe iriho, ariko ibyo bikazagerwaho mu gihe abaturage babigize ibyabo, abakoze Jenoside bakumva ko gusaba imbabazi abo bahemukiye no kwerekana aho abishwe bajugunye bibareba.

Yavuze kandi ko kuva icyumweru cy’Icyunamo cyatangira tariki ya 7 Mata 2026, mu Ntara y’Amajyepfo hamaze kugaragara ibikorwa bibiri bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yavuze ko bigikorwaho iperereza neza kugira ngo bitangazwe.

Umuvugizi wa Polisi yasabye abakoze Jenoside bazi aho abishwe bajugunye gutanga amakuru yabo kugira ngo imiryango yabo ibashyingure mu cyubahiro, avuga ko mu gihe bizajya bigaragara ko uwanze gutanga ayo makuru ayazi azajya abihanirwa hakurikijwe itegeko igihe icyo ari cyo cyose kuko icyaha cya Jenoside kidasaza.

Yaburiye kandi abahishira abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, avuga ko bakwiye kwirinda guhishira abakoze amahano ya Jenoside kuko uzajya afatwa yabahishiriye azajya abihanirwa yihanukiriwe.

Apr 9, 2026 - 19:47