Nyamasheke: Akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 13
Umugabo w'imyaka 27 wo mu Karere ka Nyamasheke afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Kagano ku cyaha akurikiranweho cyo gusambanya umwana w’imyaka 13 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi.
Uyu mugabo witwa Dushimimana Emmanuel, icyaha akurikiranweho cyabereye mu Mudugudu wa Gahumba, Akagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, mu ijoro rishyira ku wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2026.
Amakuru atangwa n'umuyobozi w’Umudugudu wa Gahumba, Kubwimana Jean, avuga ko uwo mugabo Dushimimana yinjiye mu ibanga mu cyumba cy’inzu yabanagamo n’umugore wapfakaye, agasambanya umwana we w'umukobwa w'imyaka 13.
Mu Mudugudu, akomeza avuga ko uwo mwana nyiri gusambanywa, nyuma yaje gusobanura uko uwo mugabo yamufashe ku ngufu, amutegetse kuzamura ikanzu, yamupfutse umunwa kugira ngo atavuza induru.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yasabye abaturage kwirinda icyaha cyo gusambanya abana, abasaba no gutanga amakuru aho kigaragaye kugira ngo gikurikiranwe hakiri kare n’ibimenyetso byacyo bitarasibangana.
Uyu mugabo bivugwa ko nta gihe yari amaze avuye mu gihugu cy’Ubugande, aho yari yaragiye gukora umwuga wo kuroba.


Kinyarwanda
English
Swahili









