issa
Ibirori by'umuganura byahujwe n'amarushanwa yo kubuguza n'igisope gisongoye

Jul 30, 2025 - 17:11
 1

Abanyarwanda baritegura kwizihiza umunsi w'umuganura uzizihizwa ku wa Gatanu tariki 01 Kanama 2025, aho abantu bazaba bashimira ibyagezweho mu mwaka ndetse bagasangira ibyejejwe.

Umunsi w'umuganura usanzwe uri no mu minsi mikuru yizihizwaga mu Rwanda rwo hambere, kuri iyi nshuro bamwe mu bategura ibirori byo kuwizihiza bahuje umuco nyarwanda wo kuganuzanya, amarushanwa yo kubuguza ku gisoro ndetse no gutarama. 

By'umwihariko abatuye mu Karere ka Kamonyi ku Ruyenzi, bashyizwe igorora mu gitaramo cyo kwizihiza uyu munsi w'umuganura. Abahanzi barimo Sibomana Athanase akaba umwami w'igitaramo no gucuranga inanga, Muzehe Kalimba Deo uzwi cyane mu ndirimbo 'Umugaragu w'Urukundo', na Umubano Jassy Band, nibo bazatarama. 

Abashyushyarugamba nka Rukizangabo Shami Aloys wamamaye cyane mu bitaramo by'umuco ku maradiyo atandukanye mu Rwanda, na Rusakara wa KT Radio, nibo bazaba bayoboye iki gitaramo.

Muri iki gitaramo hazaba hari umwanya wo kuganurira hamwe, amarushanwa yo gukina igisoro, n'igisope. Iki gitaramo cyateguwe na N. Théogène uzwi cyane ku izina rya AhidjoArt.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Ibirori by'umuganura byahujwe n'amarushanwa yo kubuguza n'igisope gisongoye

Jul 30, 2025 - 17:11
Jul 30, 2025 - 18:25