Riek Machar yareze Uganda kuri ONU na AU

Mar 25, 2025 - 13:31
 0

Riek Machar wabaye Visi Perezida Sudan y'Epfo, yashinje Uganda kurenga ku masezerano y’umuryango w’abibumbye yo  kutinjiza mu abasirikare bafite intwaro mu gihugu cyabandi cyangwa  indege zirwanira mu kirere hagamijwe gukora ihohotera.

Mu ibaruwa Machar yandikiye Umuryango w’Abibumbye UN, n'Umuryango w’Ubumwe bw’Afrika, AU, yavuze ko ibikorwa bya gisirikare bya Uganda muri Sudani y’Epfo byanyuranyije n’amasezerano y’amahoro yo mu 2018, arangiza intambara y’abenegihugu.

Muri iyi baruwa hakubiyemo inyandiko ishinja Uganda kugaba ibitero by’indege byibasira abasivili.

Uganda  iherutse kohereza ingabo muri Sudani y'Amajyepfo mu ntangiriro z'uku kwezi bisabwe na guverinoma  mu rwego rwo kuyifasha kwivuna Machar n’abamufasha mu guhangana na Perezida Salva Kiir.

Icyo gihe Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, yagize ati: “Kuva mu minsi 2 ishize, ingabo zacu zidasanzwe zinjiye i Juba kugira ngo zirinde umutekano.”

Hagataho ubwoba bukomeje kwiyongera ko iki gihugu gishobora kwinjira mu ntambara y’abenegihugu bitewe no kutumvika hagari ya Perezida Salva Kiir na Riek Machar.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.