Trump yongeye guha igihe ntarengwa TikTok muri Amerika
Ubuyobozi bwa Donald Trump bwongeye kongera igihe cyari cyahawe sosiyete y’Abashinwa, ByteDance, kugira ngo igurishe ibikorwa byayo bya TikTok muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyangwa igahagarikwa burundu.
Ibi byabereye mu biganiro biherutse guhuza Minisitiri w’Imari wa Amerika, Scott Bessent, n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya China, He Lifeng, aho ngo baganiriye ku byerekeye ubucuruzi ndetse n’uko iyo Application ya TikTok ya kongererwa igihe mbere yuko yagurishwa cyangwa igahagarikwa kubera ko Amerika ivuga ko yaba ikoreshwa mu guhungabanya umutekano wayo.
Nk’uko bivugwa n’abamwe mu bari bitabiriye ibi biganiro, ni uko kugeza ubu ari ubwa kane Perezida Trump akoze ikigorwa cyo kwihanganira iyi Sosiyete ya ByteDance akayongerera igihe iba ikora ubwo yabibazwaga ku wa 14 Nzeri 2025,mu gihe bivugwa ko yaba ikoreshwa mu guteza umutekano muke muri Amerika.
Ariko ngo nubwo bimeze bityo Trump yakomereje avuga ko TikTok ari igikoresho gikoreshwa mu kwangiza umutekano wa Amerika kubwo kugenzurwa n’iyo Sosiyete ya ByteDance y’Abashinwa, mu gihe Abayobozi ba ByteDance bo bakomeza guhakana ibyo birego, bavuga ko nta makuru y’Abanyamerika y'umutekano ahererekanywa cyangwa ngo mu Bushinwa bayifashishe muri ibyo bikorwa.
Ibi bibaye nyuma yuko igihe ntarengwa cyahawe iyo Sosiyete y’Abashinwa ya ByteDance gisigaje igihe gito cyongereweho kugira ngo ibe ihagaritse ibikorwa byayo byeruye muri Amerika, bitari ibyo ku wa 17 Nzeri 2025, mu isoza ry’icyo gihe yahawe igomba gufungwa burundu muri Amerika.
TikTok ni imwe mu mbuga nkoranyambaga zikunzwe ndetse zinakoreshwa cyane ku isi, kuri ubu imaze kugira abayikoresha bagera kuri miliyoni 170 muri Amerika naho abagera kuri miliyari 1.6 bakaba ari bo bayikoresha ku rwego rw’isi.


Kinyarwanda
English
Swahili









