Jabana: Yakijijwe n’amakarito ashaje, akoramo andi
Umugabo witwa Mucowera Claude utuye mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana,Akarere ka Gasabo, yihangiye umurimo ukomeye aho ibikarito bishaje byajugunywe hirya no hino, afite abantu babimutorera bakabimushyira akabikoramo ibindi bishya.
Mu kiganiro na UKWELITIMES, Mucowera yavuze ko yahisemo kujya atoragura ibikarito byajugunywe mu bice bitandukanye by’igihugu akabikoramo ibindi bikarito mu kwirinda umwanda byatezaga no mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse no kubungabunga ibidukikije muri rusange.
Uyu mugabo w’abana babiri, avuga ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kumara igihe kinini ashakisha akazi ariko akajya akabura.
Yagize ati “ Nagiye nsaba akazi ahantu henshi nkakabura nyuma nibwo nigiriye inama yo kubyaza umusaruro ibikarito byakoze nabonaga abantu bagenda bajugunya mu mihanda kugira ngo ndwanye umwanda yewe nanabungabunge ibidukikije cyane ko nari maze gusanga ibintu byinshi bizanwa mu gihugu 70% yabyo biza biri mu makarito.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko aka kazi yihangiye kamaze kumuteza imbere ndetse hari n’abandi baturage batandukanye kahaye akazi ahemba.
Ati “Karantunze 100% kubera ko ku Kwezi sinabura miliyoni 2 zanjye ikindi nkoresha abakozi 15 kandi nabo ndabahemba bikabafasha gutunga imiryango yabo no kwirihira za mituweli n’amashuri y’abana babo n’ibindi.”
Yakomeje avuga ko imbogamizi ahura nazo ari izo kubura ibikoresho aboneraho gusaba abashoramari batera inkunga abafite imishinga iciriritse kumufasha kugira ngo arusheho guteza igihugu imbere n’abanyarwanda.
Abaturage bamuvuga imyato nyuma yo kubakura mu bushomeri
Abaturage bo mu Kagari ka Kabuye mu Murenge wa Jabana Mu Karere ka Gasabo, bavuga imyato uyu mugabo Mucowera, bitewe n’uburyo yabakuye mu bushomeri nabo bakabasha kwiteza imbere.
Umugore w’abana batatu witwa Uwizeyimana, yagize ati “ Imana izamufashe inamwongerere kuko akazi yampaye karantunze njye n’umugabo n’abana, ubu abana bariga nta kibazo kuko aka kazi nkora ko gukora amakarito, uyu mugabo yadukuye mu muhanda aturinda gusabiriza, mbese yadukoreye byinshi byiza.”
Uwitwa Iyakaremye Jean Pierre imyak 26, nawe avuga ko atunzwe no gutoragura ibikarito bishaje biba byajugunywe mu bice bitandukanye akabizanira uwo mugabo akamuha amafaranga.
Ati “ Njye ntunzwe no kwitorera ibikarito nkabizana aha nkabasha kubona amafaranga antuga, muzanira ikiro cy’ikarito akakimpera amafaranga 100 ariko wumve ko ku munsi buri gihe muzanira ibiro 50 nkatahana ibihumbi 5 byanjye.”
Yongeyeho ko yahisemo uyu mwuga mu rwego rwo kwirinda kwishora mu bujura no gukoresha ibiyobyabwenge no kwirinda kugira uwo yasaba aboneraho gusa Leta kujya itera inkunga abantu nk’aba kugira ngo barusheho gufasha abanyarwanda benshi babaha akazi.


Kinyarwanda
English
Swahili









