Perezida Trump yahawe inkwenene nyuma yo kwigaragaza nka Papa

May 4, 2025 - 08:28
 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yakiriye kunengwa n’abakatolika bamwe nyuma yo gushyira ku mbuga nkoranyambaga ifoto yakozwe na porogaramu y’ubwenge bw’ubukorano (AI) imugaragaza asa n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika (Papa).

Iyo foto yashyizwe hanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga zemewe za White House, yaje mu gihe Abakatolika bari mu kababaro ko kubura Papa Francis, wapfuye ku itariki ya 21 Mata, ndetse barimo kwitegura gutora undi mushumba mushya.

Ihuriro ry’Abakatolika rya Leta ya New York ryashinje Trump gutesha agaciro ukwemera. Ubutumwa bwe bwashyizwe hanze hashize iminsi mike asekeye abanyamakuru ababwira ati: “Nanone nanjye nifuza kuba Papa.”

Trump si we mukuru w’igihugu wa mbere ushinjwe gutesha agaciro ukwemera kwa gikirisitu gatolika. Uwahoze ari Perezida wa Amerika, Joe Biden, yateje impaka zikomeye umwaka ushize ubwo yakoraga ikimenyetso cy’umusaraba mu nama yo gushyigikira uburenganzira bwo gukuramo inda yabereye i Tampa muri Florida.

Gusa ibiro bya White House byahakanye ibi ibirego byose bivuga ko Perezida w’Umurepubulikani atashinyaguriraga umwanya wa Papa.

Karoline Leavitt, umuvugizi w’ibiro bya Perezida Donald Trump we yagize ati “Perezida Trump yagiye mu Butaliyani kwifatanya n’abandi mu guha icyubahiro Papa Francis no kwitabira umuhango wo kumuherekeza, kandi yahoze ari umurinzi ukomeye w’Abakatolika n’uburenganzira bwo gusenga.”

May 4, 2025 - 09:02

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.