Abakozi babiri bakoraga muri Ambasade ya Israel i Washinghton bishwe barashwe
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, abakozi babiri bakoraga ku biro by’Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishwe barashwe hafi y’Inzu Ndangamurage yabayahudi iherereye i Washington DC. Polisi yatangaje ko yamaze guta muri yombi ucyekwaho ubu bwicanyi
Mu ijoro ryo ku wa Gatatu abakozi babiri ba Ambasade ya Israel muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishwe barashwe hafi y’inzu Ndangamurage y’Abayahudi i Washington DC. Polisi yavuze ko Elias Rodriguez, umugabo w’imyaka 30 ukomoka i Chicago, ari we ukekwaho icyaha kandi yahise atabwa muri yombi nyuma y’igitero.
Uwo mugabo witwa Elias yahagaritse itsinda ry’abantu bane bari bavuye mu gikorwa cyabereye muri Capital Jewish Museum ahita arasa Yaron Lischinsky na Sarah Milgrim, bombi bari abakozi b’Ibiro by’Ambasade ya Israel muri Amerika ndetse bari no mu rukundo. Amakuru aravuga ko Lischinsky yaraherutse kugura impeta yo gusaba Sarah ko bazarushinga mucyumweru gitaha aho ibirori byabo byagombaga kuzabera i yeluzalemu muri Israel.
Umuyobozi wa Polisi ya Washington DC Pamela Smith yavuze ko ukekwa yari amaze umwanya hafi y’Inzu ndangamurage iri hafi n’ibiro by’ishami rya FBI, Amaze kurasa abo bakozi ba Ambasade ya Israel babiri inzego z’umutekano nibwo zahise zimuta muri yombi. Polisi yavuze ko ubwo yafatwaga yavugiye hejuru cyane mumagambo agira ati: “Free, Free Palestine”.
Ibiro by’ubuhagarariye Israel muri Amerika byatangaje ko nta makuru bari bafite mbere agaragaza ko hari ibyago by’umutekano cyangwa uko uwo mugizi wa nabi yari yateguye iki gitero. Inzego z’umutekano zavuze ko intwaro yakoreshejwe yamaze gufatwa.
Perezida w’Amerika, Donald Trump yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko iki gitero gikomoka ku rwango rushingiye ku ivangura no ku nzangano zishingiye ku idini, adasize gukomoza ku mahoro.
Yaron Lischinsky, w’imyaka 28, yakoraga mu Ishami rya Politiki muri Ambasade ya Israel. yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu bya guverinoma, ububanyi n’amahanga n’ubushishozi ku bibazo by’akarere yakuye muri Kaminuza ya Reichman.
Sarah Milgrim we yari azwi nk’umukorerabushake ukomeye muri Tech2Peace, umuryango ugamije guhuza urubyiruko rw’Abanya-Palestine n’Abanya-Israel, binyuze mu mahugurwa n’ibiganiro. Uwo muryango wamushimagije uti:
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Israel, Gideon Sa’ar, yashinje ibihugu by’i Burayi gutera inkunga ivangura n’urwango byibasira Israel. Yagize ati:
“Hari umurongo ugana ku rupfu wubatswe n’ijambo ry’urwango. Iri vangura ritangwa n’abayobozi batandukanye mu mashyirahamwe mpuzamahanga, cyane cyane i Burayi, niyo mpamvu twahuye n’ibi.”
Ibi bije mu gihe ibihugu nka Ubufaransa, Canada n’Ubwongereza binenze imvugo n’imyitwarire y’abagize guverinoma ya Israel ku bijyanye n’intambara yo muri Gaza, bavuga uburyo abaturage ba Gaza babayeho bidakwiye kwihanganirwa.
Umuyobozi wa FBI Kash Patel nawe yemeje ko ibiro ayoboye biri gukorana na Polisi y’Umujyi wa Washington mu iperereza.
Iri bara rije mu gihe ubuyobozi bw’Amerika n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bahangayikishijwe n’izamuka ry’ivangura, haba ku Bayahudi cyangwa ku Banya Palestine. Mu minsi yashize hagiye hagaragara ibitero n’ubwicanyi bifitanye isano n’urwango rushingiye ku by’amadini cyangwa amoko, birimo ubwicanyi bw’umwana w’imyaka 6 w’Umuyisilamu muri Illinois, ndetse n’igitero cyakorewe abigaragambyaga bashyigikiye Palestine muri California.


Kinyarwanda
English
Swahili









