issa
Rubavu: Habereye impanuka ikomeye y’amakamyo yagonganye (Amafoto)

Sep 12, 2025 - 14:00
 0

Mu murenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu, habereye impanuka y’amakamyo abiri yagonganye mu buryo bukomeye.

Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko aya makamyo yagonganye arimo imwe yavaga mu Karere ka Musanze yari itwaye umunyu yagonganye n’indi yavaga mu Karere ka Rubavu yerekeza mu Mujyi wa Kigali.

Bavuga ko ikamyo yari itwaye umunyu ubwoyagonganaga n’iyo yindi yavaga i Ruvavu yahise yibirandura igarama mu muhanda mu gihe indi yo yahise ita umuhanda igwa mu manga mu murima.

Umwe mu batangabuhamya wari muri Bisi ya Ritco yagize ati “ Njye nari muri Ritco imbere hari imodoka ebyiri mbona ziragonganye imwe igwa mu manga indi yikoreye umunyu igarama mu muhanda, ibi byose twe twabibonye ubwo twari dushororanye turi kumanuka.”

Yongeyeho ko izi kamyo zagonganye bitewe n’uko hari n’ibicu byinshi muri uyu muhanda.

Ati “ Kureba imbere byari bigoye kuko harimo igicu noneho umushoferi umwe w’ikamyo yahise yanga kugonga coaster yari abonye kuko abantu bose barimo bari gupfa nibwo yakwepye akubise ku iyindi ahita ataumuhanda agwamumanga.”

Yongeyeho ko n’ubwo iyi mpanuka yari ikomeye cyane Imana yakinze ukuboko nta muntu wayipfiriyemo ndetse nta n’uwakomeretse bikomeye uretse ko abantu benshi bahahamutse.