Tanzania: Indege yakoreye impanuka ku musozi wa Kilimanjoro abarimo umuganga na Bamukerarugendo barapfa
Indege yari itwaye abari mu Bukerarugendo ku musozi wa Kilimanjoro, yaraye ikoze impanuka ikomeye abari bayirimo barapfa .
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 24 Ukuboza 2025, nibwo indege yo bwoko bwa Kajugujugu, yakoreye impanuka ku musozi wa Kilimanjoro, abantu batanu bari bayirimo bahita bapfa.
Amakuru avuga ko iyo ndege ya sosiyete yitwa Kilimedair Aviation yari isanzwe ikoreshwa mu bikorwa by'ubutabazi, wagererenya n'Imbangukiragutabara yakoze impanuka, ubwo yari itwaye abarwayi bari mu Bukerarugendo ku musozi wa Kilimanjoro uzwi nk'umusozi muremure ku mugabane w'Afurika.
Iyi mpanuka yabaye ubwo iyo ndege yageraga mu mpinga y'umusozi hagati y'agace kazwi nka Kibo na Barafu Camp, aha hakaba hari inzira inyurwamo n'abasura umusozi wa Kilimanjoro, bafite intego yo kuzamuka uwo musozi muremure muri Afurika.
Umuyobozi wa Polisi ikorera mu Ntara ya Kilimandjoro, Simon Maigwa yatangaje ko abapfiriye muri iyo mpanuka barimo abanyamahanga bari mu Bukerarugendo ku musozi wa Kilimanjoro, bari bagize ikibazo. Abandi bapfuye barimo umuganga warimo gukurikirana ubuzima bwabo banyamahanga mu rwego rwo kubaha ubutabazi bw'ibanze ndetse n'umukozi ushinzwe kuyobora abari mu Bukerarugendo n'umupirote wari utwaye iyo ndege nabo bahise apfa.
Icyateye iyo mpanuka, ubwo twakoraga iyi nkuru cyari kitaratangazwa.


Kinyarwanda
English
Swahili









